Uko imyaka yagiye yicuma niko mu muziki nyarwanda hagiye hajyamo n’abahanzi b’igitsinagore bagezweho bituma umuziki urushaho kugira imbaraga, aho mbere abahanzi bari bakomeye cyane ari igitsinagabo ariko ubu mu ruhando rw’umuziki iyo uvuzwe, usanga igitsinagore biganjemo ari benshi ari n’aho bahera batangira kugereranwa kubera ko banakunzwe cyane kurusha bamwe mu b’igitsinagabo. Umuhanzi Major Savio-Orchestre Amani akomeje kwishimirwa n’abanyamahanga mu gihe mu Rwanda atazwi na benshi
ARIEL WAYZAriel Wayz ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane ndetse akaza no ku mwanya wa mbere bidashidikanywaho kubwo kuba afite ubuhanga butangaje kandi nubwo atamaze igihe kinini cyane mu muziki ariko indirimbo yakoze n’ibitaramo yitabiriye byatanze ibyishimo ku banyarwanda. Indirimbo yamenyekanyemo cyane ni ‘Ndagukumbuye’ yakoranye na King James, ‘Ntago yantegereza’ ‘Good luck’ n’izindi nyinshi.
ALYN SANOkimwe mu bintu abanyarwanda n’abanyamahanga bakundira Alyn Sano ni ijwi rye ndetse n’uburyo yitwara mu mashusho cyane cyane ukuntu aba yambaye. Mu ndirimbo yamenyakanyemo cyane harimo Radio, say less, boo ndetse n’izindi.
EMERANCE BWIZA Nubwo atamaze igihe kirekire cyane mu muziki ariko izina rye rirazwi abikesha kuba akora cyane ndetse n’indirimbo yose akoze ikakirirwa hejuru n’abanyarwanda. Mu ndirimbo ze zikunzwe cyane kurusha izindi harimo Exchange, Ready, My day yakoranye na Symphony band ndetse n’izindi.
BUTERA KNOWLESS Knowless yatangiye umuziki kera cyane kandi abo batangiranye umuziki benshi ubu babivuyemo ku buryo mu kiragano cye ari we usigayemo ahagaze neza, ibyo bigatuma bamufata nk’umwamikazi mu muziki ndetse yewe indirimbo asohoye yose igakundwa itabanje gushidikanywaho. Mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo Uwo uzakunda, Wowe na Christopher, Ko nashize n’izindi.
ALINE GAHONGAYIREAline Gahongayire aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana, akaba akunzwe n’abatari bake bitewe n’uburyo indirimbo ze zihembura imitima ariko akanarenzaho kuba akunda kugaragara mu bikorwa byo gufasha abababaye. Indirimbo ze zakunzwe harimo Ndanyuzwe, Ntabanga, Izindi mbaraga yakoranye na Niyo Bosco n’izindi.
VESTINE NA DORCAS Ni abana bakiri bato bashyira hamwe mu kuririmba indirimbo zo guhimbaza Imana zikanyura benshi. Mu ndirimbo zabo harimo Ibuye, Papa, nahawe Ijambo n’izindi.
DEBORAH MARINAIkintu gikomeye gituma Marina akundwa cyane harimo ijwi rye rikurura amatwi ari kumva indiribo. Mu ndirimbo ze harimo Shawe, Ni wowe n’izindi.
ANNET MURAVA Aririmba indirimbo zo guhimbaza Imana ariko icyatumye amenyakana cyane akanakundwa ni amagambo aririmba mu ndirimbo ze akurura abantu bagakunda gutekereza ko ashobora kuba anafite aho ahuriye n’ubuzima bwe. Mu ndirimbo yakoze harimo Niho nkiri yanatumye amenyakana cyane, Naje kugushima n’izindi.