Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza, umurenge wa Ruramira mu kagali ka Nkamba, bavuga ko ku rutonde rw’abatishoboye hagaragayeho abasanzwe ari abayobozi ndetse n’abakire, gusa ngo nabo ntabwo bari babizi. Ni amakuru anemezwa n’umunyamabanga nshingabikorwa w’akagali ka Nkamba, Mahatane Augustin, avuga ko nawe byamutunguye.
Yavuze ko hari abagiye bagarukamo nk’Abarimu, Abaganga, ati “abo ngabo tubakuraho, harimo Niyobasa Cecile, afite icyiciro cy’ubudehe mu Gitega, uwo ni umuganga…., na Directeur (umuyobozi w’ishuri).. afite icyiciro cy’ubudehe mu mudugudu wa Sabununga, icyo gihe nawe yajeho ariko tugiye gutanga amakuru ari mu bantu bazava kuri urwo rutonde.
Ntibiragwa Patrick uri ku rutonde rw’abagomba gufashwa akaba umuyobozi w’ishuri rya ‘Sun Light Academy’ avuga ko Atari abizi ariko atagomba kuba ku rutonde rw’abafashwa kuko yifashije ahubwo bashyireho abandi. Yagize ati “ubwo nshobora kuba narashyizweho mu buryo….hari abandi bantu bashobora kuba bafashwa kundusha, ubwo rero icyiza nabahigamira abo bantu bakabanza bagafashwa kuko hari n’ibindi bintu byinshi mba mfasha mu bukangurambaga, ntabwo rero mpamya y’uko ari njye waba warabugizemo uruhare.”
Bamwe mu baturage batuye muri aka kagali, bavuga ko birengagijwe ahubwo hagashyirwaho abifite. Umwe yagize ati “ni ukuvuga ngo nyine urutonde rwaramanutse barasoma, njye birangira ntiyumvisemo numvamo abantu bose bakomeye b’abakire bonyine. Sinishoboye kuko nta kintu mbasha gukora, kurya ni abavandimwe bampa ibyo kurya, imvura iguye ni ukunyagira.”
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA), Nyinawagaga Claudine, yagaragaje ko mu gukora urutonde rw’abagomba gufashwa kwikura mu bukene hirya no hino mu gihugu, hari aho byakozwe nabi mu marangamutima y’abayobozi, bityo ngo bigomba gusubizwa inzego z’ibanze ngo zibikosore kuko hari ibigenderwaho abayobozi bagomba kubahiriza.
Si ubwa mbere ikibazo nk’iki cyumvikanye mu gufasha abakeneye inkunga ya Leta, kuko no mu karere ka Rusizi haherutse kumvikana ushinzwe imibereho myiza mu kagali ndetse n’umukozi ushinzwe ubuhinzi mu murenge bari baje ku rutonde nk’uru.
RADIOTV10