Si rimwe si kabiri wagiye wumva abantu bakundanaga urukundo rutangaje kugera nubwo bapfira umunsi umwe. Gusa abantu benshi bazi inkuru ya Romeo na Juliete yakinwe muri film ikanandikwa no mu bitabo, gusa burya no mu buzima busanzwe hari abo byabayeho, bujuje aka wa mugani ugira uti” ibikundanye birajyana”.
Uyu mugani ushimangirwa n’ingero z’abantu bagiye bapfira umunsi umwe kandi bari basanzwe bakundana. Muri bo harimo ababihisemo, ndetse n’abishwe bagapfira rimwe ariko batabihisemo. Ni benshi ku isi ariko muri iyi nkuru turagaruka ku 10 bamamaye kurusha abandi nk’uko ikinyamakuru the independence cyabitangaje.
1 Julius na ethel Rosenberg
Aba bari abanyamerica bakundanaga ariko bakaba n’aba maneko mu gihugu cy’uburusiya. Uyu Julius, umwanya yari arimo wamwemereraga kumenya byimbitse ikorwa rya “bomb atomic”. Mu mwaka w’1951 aba bombi bakurikiranweho icyaha cyo kugambarira igihugu, Julius akatirwa igihano cyo kwicwa akubitishijwe amashanyarazi, gusa hari hataraboneka ibimenyetso bihamya icyaha Rosenberg. Kuwa 19 kamena 1953 nibwo Julius yashyizwe ku ntebe y’amashanyarazi, umuriro uramukubita ahita apfa, Rosenberg nawe aramwegera aramusoma umuriro umunyuramo apfa atyo.
2 Dennis na Merna Koula.
Aba bombi bari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko Merna we akomeza gukora akazi k’ubwarimu mu buryo bw’ikiraka. Kuwa 24 gicurasi 2010 Merna yasibye akazi nta mpamvu yatanze, ishuri rihamagara umuhungu we Eric ngo ajye kureba ikibazo nyina yagize ageze mu rugo asanga nyina aryamye mu kidendezi cy’amaraso mu gikoni, yigiye imbere abona na se nawe yishwe arashwe. Eric yahise ahamagara 911 ambulance, igitangaje nubwo uyu mukecuru n’umusaza bari barashwe, nta kintu cyigeze cyibwa mu rugo rwabo. Mu gukora iperereza, polisi yasanze ahabereye icyaha hari agapapuro kanditseho kati” bikemure”.
Eric Koula yahamwe n’icyaha cyo kwica ababyeyi be.
Iperereza ryasesenguye ingingo ku yindi icyaha gifata Eric umwana wabo, ndetse banemeza ko ako gapapuro ariwe wakanditse. Eric yari umucuruzi ukomeye business ye irahomba, afata umwanzuro wo kwica ababyeyi be kugira ngo asigarane imitungo yabo akemure ibyo bibabo yari afite. Muri 2012 urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu.
3 Nicholai II Alexandrovich Romanov na Alexandra Feodorovna
Nicholai II Alexandrovich yategetse uburusiya kuva mu mwaka w’1905, bwageze mu mwaka 1917 ubujungu bwarazambye abantu babayeho nabi cyane. Abasirikare bashakaga inyungu za rubanda bose bishyize hamwe bakora ikipe ishinzwe gusubiza ibintu ku murongo maze kuwa 17 nyakanga 1918, Nicholai II Alexandrovich wari wahungiye muri cave yicanwa n’umugore we, abana batanu n’abakozi bane, bari abizerwa kuri uyu mwami. Nicholai II Alexandrovich yicishijwe isasu, abandi bicishwa icyuma.
4 Ethan Nichols na Carrissa Horton
Ethan w’imyaka 21 na Carissa w’imyaka 18, mu mwaka wa 2011 bahuriya ahitwa Tulsa muri leta ya Oklahoma, kuko Carissa yari mushya muri ako gace. Ethan yakoraga mu ruganda rwa ice cream na mayonnaise, mu gihe Carissa yari umunyeshuri muri kaminuza ya ORU. Nyina wa Ethan yamusabye kumenyereza Carissa wari mushya muri ako gace. Ethan na Carissa bahise bakundana maze mu mpera za 2011 bagiye gutembera muri parike, abagabo babiri babaturuka inyuma barabarasa imodoka yabo iribwa.
5 Alexander Obrinovic na Draga Masin
Umwami Alexander I (Alexander Obrinovic) yayoboye Serbia kuva 1889 kugeza mu 1903, we n’umugore we Draga bicanzwe tariki 11 kamena basanzwe mu nzu n’ingaho aho bari bihishe kuva tariki ya 10.
6 Siddica na Khayyam
Mur 2012 mu binyamakuru byose hatambutse inkuru yabanya afuganistan babiri bishwe batewe amabuye bibabaza abantu benshi cyane. Hari ku cyumweu mu gitondo mu kwezi kwa munani, Siddica w’imyaka 19 na Khayyam w’imyaka 25 bazengurutswe n’abaturage babatera amabuye babashinja ubusambanyi. Hari umugabo wari waratanze $9000 kugira ngo azashakane na Khayyam gusa Khayyam arabyanga yisangira umusore bakundana Siddica. Umuryango w’uyu mukobwa wemereye umugabo wari wamutanzeho amafranga kuyamusubiza akareka abana bakibanira, gusa idini rya islam rirabyanga bategeka ko bicishwa amabuye.
7 Nicolae na Elena Ceausescu
Nicolae wayoboye ubwami bwa Romania kuva 1967 kugeza 1985, imitungo y’igihugu yari yarayikubiye bagura amagana, inkweto zihenze ndetse n’imyenda abaturage inzara irabica. Kuri noheli y’1985 mu muhango wagaragaye imbonankubone kuri television abasirikare binjiye mu rugo rwabo barabasohora, barabarasa ako kanya kuri television hahita hatambutswaho amafoto y’imirambo yabo bapfira icyarimwe.
8 I couple itazwi
Kuwa 9 kanama 1976, umuhungu n’umukobwa batazwi barasiwe ahantu hitwa The sumter muri leta ya California, gusa abatanze amakuru bavuga ko bababonye mbere yo gupfa, bavuze ko bari bari mu bikorwa by’abantu bakundana.
9 Adolf Hitler na eva Braun
Adolf hitler umudage wari inyuma y’intambara y’isi ya kabiri yapfanye n’umugore we kuwa 29 mata 1945. Abanyamateka bamwe bavuga ko Hitler n’umugore we bijugunye mu ngunguru ya acide irabatwika barapfa, gusa abandi bakavuga ko we n’umugore we birashe hanyuma abasirikare babo bagatwika imirambo kugira ngo hatagira abayishinyagurira.
10 Joseph na Magda Goebbels
Kwiyahura kwa Hitler n’umugore we kuroroshye ugereranije no kwiyahura kwa Joseph na Magda umugore we kuko bo biyahuranye n’abana babo batandatu. Joseph yari ministiri wa Hitler ushinzwe gukora ubukangurambaga ko ubwoko bw’abanazi aribwo bwoko bwa mbere ku isi. Nyuma y’umunsi umwe Hitler yiyahuye, Joseph nawe yasanze ntayandi mahitamo uretse kwiyahura n’umugore we, nyuma yo gutegeka umuganga kwica abana be batandatu.
Niba ufite iyi myitwarire, menya ko ufite ubu bwoko bw’amaraso