Hagendewe ku byo amategeko ategeka uwakoze icyaha hari ubwo ahanishwa igifungo cy’ubuzima bwe bwose bitewe n’uburemere bw’icyaha. Aba bantu 9 ni bamwe bakoze ibyaha bataruzuza imyaka y’ubukure ariko ntibyabuza inkiko kubaha igifungo cy’ubuzima bwabo bwose.
Ng’uku uko gereza zo mu Rwanda zirutanwa mu kugira abagororwa benshi.
ANTON WOOD
Mu 1892, Anton Wood wo mu Bwongereza ubwo yari ari kwereka umugabo w’umucuruzi, Joseph Smith ubutaka bwahigirwagaho, Wood yifuje isaha ya zahabu n’imbunda nto uyu mugabo yari afite. Yamugiye inyuma amukuraho iyo mbunda aramurasa arapfa. Mu 1893 afite imyaka 11 yakatiwe igifungo cya burundu, muri gereza yahawe umwarimu bivugwa ko yari afite ubwenge bwinshi n’impano zitandukanye zirimo no gushushanya kuko hari igihangano cye cya muritswe mu imurikagurisha ry’Isi ryo muri St Louis mu 1904. Mu nkuru yamwanditsweho mu 1893 yavugaga ko uyu mwana atigeze yicuza ibyo yakoze ahubwo yatangaje ko yakica uwo ari we wese kugira ngo abone icyo ashaka.
LIONEL TATE
Ni umwe mu bantu bakatiwe n’urukiko igifungo cya burundu bakiri bato, ubwo yagihabwaga yari afite imyaka 13 y’amavuko yonyine. Mu 2001 Tate w’Umunyamerika yafungiwe icyaha cyo kwica umuturanyi we w’imyaka itandatu; ari mu rukiko yavuze ko uwo mwana yaguye ubwo bakinaga agahita ahera umwuka, nubwo ibikomere umurambo wari ufite bitahuraga n’ibisobanuro bya Tate, byatumye akatirwa igifungo cy’ubuzima bwe bwose.
ERIC SMITH
Mu 1993 Eric Smith ufite inkomoko muri Amerika yishe umwana w’imyaka ine amwicishije ibuye icyo gihe yari afite imyaka 13 y’amavuko, urukiko rwamukatiye igifungo cy’ubuzima bwe bwose. Kugeza ubu amaze kwangirwa gusubirishamo urubanza inshuro enye mu myaka 29 ishize ari muri gereza.
JOSHUA PHILLIPS
Ku myaka 14 yanize umwana w’umuturanyi amuhisha munsi y’uburiri bwe, nyuma y’iminsi umunani ubwo umubyeyi we yakoraga isuku muri icyo cyumba yabonye umurambo w’umwana wari umaze iminsi aburiwe irengero. Phillips yavuze ko yakubise uwo mwana agapira ka baseball mu mutwe agira ubwoba ko iwabo bamurakarira ahitamo kumwica agahisha umurambo we.
EVAN MILLER
Evan Miller wo muri leta ya Alabama n’inshuti ye Colby Smith bagiye kwiba umuturanyi wabo, Cole Cannon wari ugezemu zabukuru akangutse asanga bari mu nzu ye. Aba bamukubise inkoni yifashishwa mu gukina baseball kugeza ashizemo umwuka,mu 2004 bafite imyaka 14 niho bakatiwe igifungo cya burundu.
THOMAS MCCLOUD JR
Thomas wo muri leta ya Michigan n’inshuti ye bakubise umugabo utaragiraga aho aba witwaga Lee Holfman kugeza apfuye. Aba bana kandi bongeye kwibasira undi mugabo na we utagiraga aho gutura, Wilford Hamilton waje gupfa nyuma y’icyumweru bitewe n’inkoni yakubiswe. Mu 2009 ku myaka 14 bakatiwe igifungo cya burundu.
KENNETH YOUNG
Nyuma yo guterwa ubwoba n’umugabo nyina yacururizaga ibiyobyabwenge, amusaba kumufasha kwiba bitwaje intwaro, Young yishe uwo mucuruzi w’ibiyobwabwenge ubwo yashakaga gufata ku ngufu umukobwa. Nubwo yatabaraga ntibyamubujije gukatirwa igifungo cy’ubuzima bwe bwose kumyaka 15 yonyine muri leta ya Florida.
DANIEL BARTLAM
Ubwo mama we yari asinziriye yaramwubikiriye amwicisha inyundo, amutwikira mu nzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Ni uwo muri Nottingham mu Bwongereza. Mu 2011 ku myaka 15 urukiko rwamuhamije icyaha cyo kwica umubyeyi we akatirwa igifungo cy’ubuzima bwose.
BRIAN LEE DRAPER
Brian na mugenzi we, Torey Adamcik bafite imyaka 16 mu 2006 bafatanyije kwica umunyeshuri biganaga witwaga Cassie Jo Stoddart. Bose ni Abanyamerika. Bihishe mu nzu yabagamo bamutera ibyuma inshuro 29, aba bakatiwe igifungo cya burundu. ref:igihe
Ibiryo imfungwa zasabye bwa nyuma n’amagambo zavuze mbere y’uko zinyongwa