Abasore batanu bo mu Gihugu cya Kenya bifashe amashusho bayashyira ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko nta kazi bagira, ahubwo batunzwe no kwiba abaturage. Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Kenya (DCI) rukaba rwabataye muri yombi. Uru rwego rwashyize itangazo hanze ruvuga ko rwamaze guta muri yombi aba basore muri Mombasa.
Nyuma y’uko aba basore bafashwe, basanganywe telefone 3 zo mu bwoko bwa iPhone, telefone yo mu bwoko bwa Samsung, Telefone yo mu bwoko bwa Memonjo Headphones za Bluetooth ndetse n’ibindi bikiri gushakishwa. Mu mashusho yatumye batabwa muri yombi, aba basore bigambaga bavuga ko ari abajura kabuhariwe ndetse bakavuga ko bafite gahunda yo kwiba ibintu byinshi mu gitaramo giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2023.
Aba bajura batangaje ko bimwe mu byo bateganyaga kwiba harimo imfunguzo z’imodoka ndetse n’ama telephone menshi abantu bazaba baturutse hijya no hino bazazana. Nyamara batawe muri yombi batari bagera ku ntego yabo. Muri Kenya kakunze kugaragara abantu bigamba ibintu bibi dore ko haherutse gufungwa umugabo wafashwe ari guha umwana muto ibiyobyabwenge.