Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwungutse abagenzacyaha bashya 133. Abo bagenzacyaha bari bamaze amezi 7 bahugurirwa mu ishuri rikuru rya polisi y’u Rwanda riherereye mu karere ka Musanze.
Mu masomo y’ibanze bahawe, harimo ajyanye no kugenza ibyaha habungabungwa ibimenyetso kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze. Abo bagenzacyaha bashya bagiye gushyikirizwa impamyabushobozi zibemerera guhita batangira akazi.
Uyu muhango wo gusoza amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha (Basic Criminal Investigation Course) witabiriwe na minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta Emmanuel Ugirashebuja hamwe n’umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga.
Abitabiriye aya mahugurwa y’ibanze harimo 100 baturutse mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB, polisi y’u Rwanda, Ingabo z’igihugu n’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano by’igihugu. SRC: RBA