Ni inkuru yavuzweho cyane n’abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y’uko abagaburira abanyeshuri bagiriwe inama yo kwiyambaza inyama z’ingurube. Nyuma y’uko habaye inteko rusange nyarwanda yahuje aborozi b’ingurube, mu byavugiwe harimo gukangurira abagaburira abanyeshuri kuyoboka ingurube, bitewe n’ukuntu zihendutse kurusha inka yewe zigakungahara no ku ntungamubiri, bityo zikaba zakwifashishwa mu kurwanya imirire mibi.
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bagiye batangaza umutwe w’iyo nkuru ku binyamakuru yanditseho bagashyiraho n’ifoto y’ingurube, barangiza bagashyiraho amagambo yabo (caption) bavuga bati “abanyeshuri b’abayisilamu bagiye kuva mu ishuri kubera ingurube.” Abandi babakurikira cyane cyane kuri twitter bagatanga ibitekerezo bitandukanye kuri iyo ngingo.
Bamwe batanze ibitekerezo bagaragaje ko nta kibazo biteye, abandi bavuga ko bishobora kuzateza umwanda mu mashuri bigatuma abana barware indwara harimo na Diarhe,bityo igihe bizabaho wenda hakazabaho urwego rwajya rugenzura amasuku mu mashuri nk’uko bigenda muma resitora.
Hari abavuze ko kurya ingurube kumu isilamu uretse ikigare ariko ntacyo bitwaye bityo umuntu atakura umwana mu ishuri cyangwa se ngo umunyeshuri arivemo kubera ko barya ingurube.Dr Olivier Kamana, umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yavuze ko inyama z’ingurube zikenewe ku bwinshi kugira ngo zikoreshwe muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri.
Noneho ubwo tugiye kureba ababyeyi baba Muslima icyo mugiye gukora hano niba muzabuza Abana banyu kurya akabenzi hamwe n'abandi bana bagenzi babo pic.twitter.com/i54QziXcV9
— Urinde Wiyemera? (@kemnique) May 26, 2023
Muzaryoherwe bana bacu!! https://t.co/YasI9NsHqg
Hari umbwiye ati ubu ntihabuze umaze kuzigwiza akaba agiye guhabwa isoko riri exclusive ryo kuzigemura mu mashuli. Ariko twanzuye ko ntacyo byaba bitwaye pe. pic.twitter.com/Q5isXKv2FM
— NIWEMWIZA Anne Marie (@Annemwiza) May 26, 2023