Perezida wa Amerika, Donald Trump yatangaje ko abo yasimbuye ku butegetsi bo mu Ishyaka ry’aba-Democrates batagikenewe mu bagerwaho n’amakuru y’ibanga y’iki gihugu kuko nta nyungu bigifitiye.
Abakumiriwe ku makuru y’ibanga barimo Joe Biden wasimbuwe ku butegetsi na Trump, Kamara Harris wari Visi Perezida we, Hillary Clinton n’abandi benshi bahoze mu butegetsi bwa Joe Biden hamwe n’abo mu muryango we.
Inyandiko ihagarika uburenganzira bw’abahoze ari abayobozi yasohotse ku wa 21 Werurwe 2025, ishimangira byuzuye ko Perezida Joe Biden uheruka ku butegetsi bwa Amerika n’abandi bayobozi benshi bahoze mu butegetsi bwe batemerewe kubona amakuru y’ibanga n’ay’umutekano wa buri munsi.
Barimo kandi Antony Blinken, Jake Sullivan wahoze ari umujyanama mu by’umutekano, Lisa Monaco n’abandi bari mu bakoze iperereza ku mvururu zabaye ku nteko ishinga amategeko ya Amerika ku wa 6 Mutarama 2021.
Trump ati “Ntabwo bikiri mu nyungu z’igihugu kuri abo bantu kugera ku makuru y’ibanga.”
Perezida Trump kandi yahise ategeka abayobozi mu nzego zitandukanye gukora ibishoboka byose abo bahoze mu butegetsi ntibashobore kongera kugera ku makuru y’ibanga.
Iki cyemezo kivuga ko Perezida Biden, Harris na Hillary Clinton batazongera kubona amakuru ya buri munsi ajyanye n’umutekano, kugera ku makuru y’ibanga afitwe n’inzego zitandukanye z’ubutasi za Amerika ndetse kugera mu bice bitari rusange by’inyubako za Leta bagomba kuba baherekejwe.
Perezida Trump yigeze gutangaza ko Joe Biden ufite ubushobozi buke bwo kwibuka, aramutse akomeje kubona amakuru y’ibanga cyangwa abo mu muryango we umutekano wayo utaba wizewe.