Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemerewe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’iki gihugu gukoreshwa itegeko ryirukana abimukira ryifashishwaga gusa mu bihe by’intambara, ryaherukaga gukoreshwa mu myaka 80 ishize.
Ubu burenganzira Trump yabuhawe ku 7 Mata 2024, gusa urukiko rusaba ko mbere yuko abimukira badafite ibyangombwa birukanwa bajya babanza kubamenyesha ndetse bagahabwa amahirwe yo kwitabaza inkiko bajuririra icyemezo cyo kwirukanwa.
Iri tegeko ryagiyeho mu 1798, ubusanzwe rikoreshwa mu bihe by’intambara gusa. Ryaherukaga gukoreshwa mu ntambara ya kabiri y’Isi yabaye mu 1945.
Muri Werurwe 2025 Trump yakoresheje iri tegeko yirukana Abanya-Venezuela avuga ko ari udutsiko tw’abanyabyaha, abohereza muri gereza izwiho kuba mbi cyane yo muri El Salvador.
Umucamanza witwa James Boasberg yafashe icyemezo gitambamira ibikorwa byo guhambiriza abimukira batagira ibyangombwa bituma batongera kurizwa indege.
Trump yagaragaje ko yishimiye uyu mwanzuro avuga ko ari umunsi ukomeye w’ubutabera bwa Amerika.
Yagize ati “Urukiko rw’Ikirenga rushyigikiye itegeko mu gihugu cyacu binyuze mu kwemerera Perezida kurinda imipaka yacu ndetse no kugumisha imiryango yacu n’igihugu cyacu mu mahoro.
Ubwo Perezida Donald Trump yari mu bikorwa byo kwiyamamariza manda ye ya kabiri mu 2024, yavuze ko azateza imbere politiki yo kwirukana abimukira badafite ibyangombwa ku butaka bwa Amerika.
Ababuranira aba bimukira bavuga ko abakiliya babo barengana kuko batabarizwa muri ako gatsiko k’amabandi, ahubwo ari uko bababonanye ibishushanyo byo ku mubiri [tattoo] bisa nk’ibyabagize ako gatsiko bigatuma bashyirwa ku rutonde.
Bivugwa ko abimukira barenga ibihumbi 500 bo muri Venezuela n’abagera hafi ku bihumbi 200 bo muri Guatemala binjiye muri Amerika. Abashinwa barenga 36.920 bagiyeyo mu gihe cy’umwaka wa 2023/2024 ndetse biyongereyeho abarenga ibihumbi 10 ugereranyije n’umwaka wabanje.