Mu gihe habura umunsi umwe ngo Donald Trump, arahirire kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abagera mu bihumbi biganjemo abagore biraye mu mihanda ya Washington D.C, bamwamagana.
Ni imyigaragambyo yatangiye ku wa Gatandatu, tariki 18 Mutarama 2025, mu gikorwa cyiswe People’s March.
Iki gikorwa cyo gukora imyigarambyo cyatangiye mu 2017 ubwo Trump yatsindaga, Hillary Clinton, mu matora yo mu 2016, nyuma y’uko Trump agaragaje ko ashobora gukandamiza igitsinagore. Ubu igikorwa cyabaye ngarukamwaka kigamije guharanira uburenganzira bw’abagore
Abagitegura bavuga ko cyateguwe hagamijwe kurwanya ibyo bise Trumpism, nk’uko bigaragara ku rubuga rwabo.
Iki gikorwa gisanzwe cyitabirwa ku bwinshi aho abagera ku 50.000 bacyitabira, gusa kuri iyi nshuro abagitegura batengushywe no kubona abaje mu myigaragambyo ari 5000 gusa.
Bamwe mu bigaragambije bavuga ko bafite intego zitandukanye zirimo gukora ubuvugizi ku burenganzira bw’abagore, kurengera ibidukikije no kwita ku mpunzi.
Trump yagiye agaragaza kenshi ko adashyikiye gahunda zo gukuramo inda mu gihe umugore yaba abishaka ndetse agaragaza ko adashyigikiye na gahunda zo kuboneza urubyaro, ni byo bituma ahanini abagore benshi batamushyigikira.
Nubwo imyigaragambyo iri kuba ntibyabujije Trump gukomeza imyiteguro yo kurahira kuko yageze i Washington ku wa Gatandatu, atangira ibikorwa byo kwitegura irahira rye riteganyijwe kuzaba ku wa 20 Mutarama 2025