banner

USAID iragusezeraho iti “murabeho musigare amahoro”

Kuva mu 1958 ubwo Marshall Plan yahinduraga izina ikaba Mutual Security Agency, ikaza kuba USAID mu ntagiriro za 1960, ikiganza kiramukanya kivuga ko inkunga itangwa ari magirirane hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu igenewe (mutual benefits shared by US and friends around the world.)

Icyakora uyu munsi, iki kiganza, mu maso y’abakira inkunga ya USAID, cyahinduye inyito kubera ko nta ruhare na mba bafite mu byemezo biri kubafatirwa. Ubwo rero ikirangantego kibogamiye ku ruhande rw’uwagikoze gusa.

Uyu munsi, nk’uko bigenda mu rugo rwa buri wese, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’urugo rufite umuryango mugari yarebye ibisohoka ibona ko bidasanzwe, kandi ko bimwe bishobora kuba biyisenyera aho kuyubakira izina, binyuze mu Kigo cy’iterambere yishyiriyeho, gitera inkunga imishinga myinshi ku isi, USAID.

Perezida wa Amerika uherutse kurahira, Donald Trump avuga ko yabonye gukoresha umutungo nabi gukabije muri USAID, ku buryo yafatiye ibyemezo bikomeye iki kigo.

Muri ibyo byemezo, kimwe cyagiye mu bikorwa, aho ubu abakozi bose baturuka muri Amerika basabwe guhagarika akazi bagasubira iwabo, mu minsi 30, uretse abakora akazi k’ingenzi, harimo n’abayobozi.

Ibyo bivuze guhagarika inkunga n’imishinga yafashwaga na USAID, kandi bizagira ingaruka ku isi yose.

Icyakora, Amerika yavuze ko gukoresha nabi amafaranga muri USAID kugeze ku rwego kutakwihanganirwa.

Nk’urugero, hari ubutumwa Donald Trump ejo yacishije kuri X, avuga ukuntu hari amafaranga agera kuri miliyoni 8 yatanzwe mu gutera inkunga amakuru y’ibihuha, Fake News. Aha Trump agira ati ni abo mu ishyaka ry’aba Democrats babikoze, kandi ni ibintu bisa nabi cyane.

Trump akimara kwandika iby’iyo nkuru, undi muntu yahise ahurutura list y’imishinga yatewe inkunga na USAID mu bihugu binyuranye, harimo iyo ubona ishekeje.

Hari nk’aho yavuze inkunga ya “miliyoni 11 z’Amadolari yatanzwe kugira ngo babwire Vietnam ihagarike gutwika imyanda” ndetse na miliyoni ebyiri z’Amadolari zatanzwe mu mushinga wo kwihinduza igitsina.

Hari n’andi ngo yatanzwe mu gutera inkunga intambara y’Abatalibani, ndetse na Palestine, yose hamwe akabakaba miliyari 6 z’Amadolari. Ubwo ntitwavuze izindi miliyari zagiye mu mishinga y’imihanda ngo byarangiye idakoreshejwe.

Dushime Imana ko mu Rwanda ho tuzi imishinga yatewe inkunga na USAID, ikagera ku musaruro, ikaba yarahaye umuryango imbuto nziza zo guhinga, igatanga inkunga mu buvuzi, mu mashuri n’ahandi.

Mu mwaka wa 2020, USAID yasinyanye amasezerano n’u Rwanda y’inkunga ya miliyoni 643.8 z’Amadolari, arenga miliyari 600 z’amafaranga y’u Rwanda yagombaga gufasha u Rwanda mu iterambere mu gihe cy’imyaka itanu.

Inkuru Wasoma:  Umugore wo mu karere ka Nyanza birakekwa ko yapfuye azize inzoga nyinshi

Ibipimo bitangwa n’igenzura ryakozwe na USAID haba mu gukora neza kwa Leta, ubwisanzure mu bucuruzi, umutekano, gucunga neza inkunga, n’ibindi, bigaragaza ko u Rwanda rwari mu bihugu byizewe Amerika yatera inkunga, bisobanuye ko iki ni ikibazo rusange ntikireba uyu cyangwa uriya.

Trump atwaye USAID ye? Umwanya mwiza w’inshuti z’u Rwanda kwigaragaza

Ubwo twandikaga iyi nkuru, abafatanyabikorwa b’u Rwanda mu iterambere bari mu mwiherero kandi bikingiranye, ikintu kidasanzwe ukurikije imyiherero yabaye mbere.

Bishobora guturuka ku mpamvu zinyuranye, ariko abafatanyabiorwa b’u Rwanda baba bashaka gutanga ibitecyerezo bisanzuye ku mikoranire yabo n’u Rwanda muri iki gihe kirimo amakuru anyuranye ku mutekano mu karere Igihugu giherereyemo.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’imari n’igenamigambi yagize ati “harimo ibiganiro birimo amakuru atagenewe itangazamakuru.”

Muri macye ariko, u Rwanda kimwe na Afurika muri rusange bagiye kwinjira mu bihe bikomeye byo kuziba icyuho kigiye gusigwa n’icyemezo cya Trump.

Abanyarwanda mu ngeri zinyuranye bumvise iki cyemezo batangiye kwibaza bati ‘abakozi aba n’aba baratashye, aba nabo ntibazasigara uko imishinga yabo yaterwaga inkunga na USAID.

Ku bireba u Rwanda, nta kabuza ko igihugu kizakomeza kuzamura ikigega cyo kwigira kitwa Agaciro Dvpt Fund, kavutse mu bihe byenda gusa n’ibi mu 2012, uretse ko byari umwihariko ku Rwanda.

Na none kandi, tuzakomeza tubone n’andi mafaranga aturuka muri RNIT, Pensions, Ejoheza n’ahandi hunganira imisoro y’imbere mu gihugu.

Icyakora, abandi bafatanyabikrwa b’u Rwanda nka JICA, KOICA, Ubushinwa n’abandi bashobora kongera imikoranire n’inkunga batangaga ku Rwanda, igihe cyose itazanye n’amategeko y’ibyo u Rwanda rugomba gukora cyangwa kudakora. Icyo gihe twakomeza kubaka inkingi zo kwigira kwacu ariko dufite n’abaduhuhiramo beza.

Naho Amerika yo, ni inshuti y’u Rwanda, kandi izakomeza kuba inshuti y’u Rwanda na nyuma y’ibi, ariko si yo nshuti u Rwanda rurambirijeho gusa, dore ko ari n’inshuti imeze nka za zindi bita iz’agahato, kuko ifite ukwihagararaho ikura ku ikofi irusha abandi.

Ni byo rero biyigira inshuti iguha igucunaguza, ikubwira ko nudakora ibi ejo itazakongera. Ariko hari n’izindi nshuti nazo zitanga byiza, byinshi kandi bitarimo bombori bombori.

Hagati aho, ikirangantego giheruka cya USAID cyavuguruwe mu 2004, gifite ubutumwa bukomeye bwibutsa uhawe inkunga yose, ko ari “inkunga ivuye mu misoro y’Abanyamerika.”

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!