USA:Imiti ikuramo inda n’iyo kuboneza urubyaro iri kugurwa nk’amasuka mbere y’uko Trump ajya ku butegetsi

Umubare w’abagore bagura imiti ikuramo inda n’irinda gusama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukomeje kwiyongera mbere y’uko Donald Trump ajya ku butegetsi.

Aid Access, imwe mu masosiyete akomeye atanga imiti ikuramo inda yatangaje ko yakiriye ibyifuzo 10,000 by’abashaka iyo miti mu masaha 24 nyuma yo gutsinda kwa Trump.

Ubusanzwe ku munsi iyi sosiyete isanzwe yakira nibura ibyifuzo 600.

Urubuga Plan C rutanga amakuru yo kubona imiti ikuramo inda rwatangaje ko Trump amaze gutorerwa kuyobora Amerika, rwasuwe n’abagera ku 82,200, mu gihe rwasurwaga n’abantu 4000 cyangwa 4,500 ku munsi mbere y’itorwa rya Trump.

Inkuru Wasoma:  Umuganga yategetswe gufasha ababyeyi kurera umwana wavutse batamushaka kugeza igihe azuzuriza imyaka 18

Trump ni umwe mu badashyigikira na mba ibyo koroshya uburyo bwo kubona imiti yo gukuramo inda cyangwa kuboneza urubyaro.

Mu 2022 Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwakuyeho itegeko ryemerera abagore n’abakobwa kubona imiti yo kuboneza urubyaro no gukuramo inda mu buryo bworoshye. Bivugwa ko byakozwe ahanini n’abacamanza Trump yasize ashyize muri urwo rukiko, bafite imyumvire nk’iye.

Trump yavuze ko najya ku butegetsi azakomeza guharanira ko gukuramo inda cyangwa kuboneza urubyaro bikorwa bitari mu kavuyo, zikaba serivisi zihariye zihabwa ababikwiriye gusa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved