Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakomoje ku magambo mabi amaze iminsi atangazwa n’Abakuru b’Ibihugu by’u Burundi na RD Congo bamwibasira ndetse n’u Rwanda, avuga ko azakora ibishoboka byose mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Kuri uyu wa 23 Mutarama 2024, ubwo Perezida Kagame yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 19, yagarutse kuri izo mvugo yise ibitutsi avuga ko nubwo atazisubije ariko hari igihe bazamenya ko bakoze amakosa. Ati “Ntabwo nigeze nsubiza ibi bitutsi biva mu Burengerazuba no mu Majyepfo y’igihugu cyacu, ibyo ntabwo byica. Ariko igihe kizagera bazamenye ko bakoze ikosa rikomeye. ”
Umukuru w’igihugu yakomeje agira ati “Nta muntu dushotora, rero twakunze no kwanga ko badushotora, n’iyo babikoze turabyirengagiza, ibindi ni amagambo abantu badushyiraho amakosa kuri buri kimwe, batuma twikorera umutwaro wacu n’uw’abandi, tuzi umutwaro wacu, ariko njye gutuma nikorera umutwaro w’abandi, bizaba ikibazo. Ibyo ntibizabaho.”
Mu minsi ishize undi uherutse gutangaza ko ashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ni Perezida Ndayishimiye Evariste uyobora u Burundi, yavuze ko agiye gukorana na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagakora ibishoboka byose bagakuraho ubutegesti bw’u Rwanda babyita ko ari “Ukubohora Abanyarwanda.”
Perezida Paul Kagame kandi yagarutse kuri bamwe mu bakomeye bo kuri iyi si bahora bashaka ko ibihugu byo ku isi byose biyoborwa uko bashaka mu byo baba bita ‘Demokarasi’ maze avuga ko we atemera kuyoborwa nabo kuko usanga akenshi baba bagamije gukemura ibibazo bibugarije. Ati “Isi yose kugeza kuri abo batanga amasomo barahangayitse, hanyuma muri uko guhangayika kwabo bakakubwira gukora ibyo bari guhangana nabyo ngo kor ibi ni Demokarasi.”
Akomeza agira ati “Kuki mu gihe nanjye ndi guhangana n’ibibazo byange bitaba akazi ka Demokarasi? Kuki atari bimwe? Ibibazo biri muri demokarasi y’iwawe ni bimwe n’ibiri muri demokarasi y’iwanjye. Ni ibihe bibazo biba byiza ku bindi?” Twese kuri iyi si dukwiye kwitoza umwitozo wo kwicisha bugufi, tukamenya ko nta muntu waremye undi. Sinshobora kubahindura ariko buri wese akamenya inshingano ze, bitabaye ibyo niba ushaka imirwano nta kibazo.”
Iyi nama y’Igihugu y’Umushyikirano iteranye mu gihe u Rwanda muri iyi minsi rutorohewe n’Abaturanyi barwo mu Majyepfo no mu Burengerazuba. Abo bombi mu bihe bitandukanye bakunze gutangaza ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda by’umwihariko bagashyira mu majwi Perezida warwo bamushinja ko ngo ari we “Kibazo cy’Akarere.”
Nyamara n’ubwo ibi bihugu bikunda gushinja u Rwanda kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wabyo, Guverinoma y’u Rwanda ntiwema guhakana iyo mvugo yabo cyane ko nta bimenyetso berekana ngo bagaragaze ibyo bavuga.