banner

Ushobora kuhagera ntubone ukuvura! Abaturage bo mu Karere ka Rusizi basobanuye imbogamizi bahura nazo mu gihe bakeneye kwivuza

Bamwe mu baturage batuye mu Mirenge itandukanye ya Karere ka Rusizi, binubira serivisi zitangwa kuri amwe mu mavuriro mato yo muri aka Karere bavuga ko gukora kwayo ari rimwe na rimwe, bagasaba Leta ko hashyirwa abaforomo bahoraho kugira ngo bajye bita ku barwayi, batarinze bafata urugendo ngo bajye gushaka ibitaro bya kure.

Leta yateganyije ko  igihe kubaka amavuriro mato kugira ngo buri muturarwanda wese wumvise ubuzima bwe butameze neza ajye yivuza bidasabye ko akora urugendo rurerure, ni muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere mu myaka irindwi. Nyamara hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rusizi bavuga ko nubwo aya mavuriro yubatswe usanga hari akora rimwe na rimwe.

Umwe mu baturage bo mu Kagari ka Kamagimbo yagize ati “Iyo imvura iguye biba ikibazo, icyo twe dusaba ubuyobozi ni uko bashyiraho abaforomo cyangwa bagashyiramo ba rwiyemezamirimo kugira ngo bazajye batworohereza. Ikindi ni uko bazana abaforomo kuko hariya ku Kigo Nderabuzima naho hari bake, ku buryo iyi umuturage arwaye usanga byabaye ibibazo.”

Inkuru Wasoma:  Kibeho: Polisi yafashe abantu barindwi bakekwaho ubujura

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dukuzumuremyi Anne Marie avuga ko kuba hari amavuriro mato abona abaforomo rimwe na rimwe biterwa n’uko umubare w’abaforomo ukiri muto cyane, ahanini bikaba biterwa n’uko ishami ry’ubuforomo ryari ryarahagaritswe mu mashuri.

Yagize ati “Poste de sante zarubatswe nibyo ariko nubwo zubatswe murabizi ko amashuri y’ubuforomo yari yarahagaze. Dufite ikibazo cy’abaforomo bakeya rwose, Ntabwo nitwaje imibare ariko icyuho cy’abaforomo, n’abadogoteri turacyagifite.”

Yakomeje avuga ko iki kibazo gishobora kuba kigiye gukemuka nyuma y’uko ubuforomo bwagarutse mu mashuri. Yagize ati “ Dufite icyizere ko tuzabona abaforomo bazaza bagakora kuri aya mavuriro, kugira ngo amazu adapfa ubusa uko twabikoraga murabizi. Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima asabwa kwishakamo ibisubizo nk’intore. Abaforomo bakeya bagomba kugira abamanuka bakajya gukorera kuri za poste de sante nibishoboka.”

Kugeza ubu mu Karere ka Rusizi hari poste de sante 51, zirimo 31 zirebererwa n’Ibigonderabuzima naho 21 zamaze kubona ba rwiyemezamirimo bazikoreramo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved