Ushyira amafoto n’amashusho agaragaza ubwambure bwe ku mbuga nkoranyambaga ashobora kujya afungwa imyaka 3 mu Rwanda

Mu nzira zo kuvugurura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Guverinona y’u Rwanda irateganya gushyiramo ibyaha n’ibihano bitari bisanzwe mu gitabo cy’amategeko cyari gisanzwe. Umushinga w’itegeko watangiye gusuzumwa n’Abadepite bagize komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu.

Ni itegeko rizaba riteganya ibikorwa bifite ingaruka mbi ariko itegeko ririho ritigeze riteganya nk’ibyaha kandi nyamara bigaraga ko bene ibi bikorwa bigenda byiyongera, birimo no kwiyandarika mu ruhame. Itegeko rishya risobanura ko umuntu, mu ruhame, wambara ubusa buri buri, ugaragaza imyanya ndangagitsina ku bushake, cyangwa ukoze imibonano mpuzabitsina, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe, ariko kitarenze imyaka 3, n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300frw ariko itarenze ibihumbi 500frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Kugeza ubu ikintu abantu benshi bibaza ni ukumenya ibizajya bishingirwaho, harebwa niba koko umuntu yakoze ibikorwa byo kwiyandarika mu ruhame.

Depite Ndoriyobijya Emmanuel yagize ati “kwiyandarika bihera he bikagarukira he? Ni ibiki turashyira muri iri tegeko kuburyo tuzajya tuvuga ngo umuntu wiyandaritse kuri uru rwego azajya ahanwa n’iri tegeko?”

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, Murangira B. Thierry, yavuze ko kuri ubu hari ibyaha bishya bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, kuburyo hakenewe amategeko abikumira. Yagize ati “hari ibyaha biri kugenda byaduka bishingiye no ku mbuga nkoranyambaga ubona bikwiriye guhanwa, kuko ababikora baba bagambiriye ikibi. Ujya kubona ukabona umuntu yifashe amafoto yambaye ukuntu, agira ibyo yikora akayakwirakwiza muri sosiyete, urabireba ukavuga uti ibi ni ibijyanye n’isi tugezemo.”

Dr. Murangira yavuze ko ibyaha bikorerwa ku mbugankoranyambaga bikomeje gufata indi ntera kuburyo Atari ibintu abantu bakwiriye gukomeza kurebera. Yatanze urugero rw’uherutse gutabwa muri yombi ashinjwa kwandika ubutumwa bushishikariza abantu gusambanya abana. Yagize ati “kuko yumva ngo ni urukuta rwe, akumva ko atahanwa, hariho ibyaha by’urukozasoni ubona tutareka muri sosiyete nyarwanda, ikigamijwe n’uko yaba yubaha amategeko, umuco nyarwanda ndetse no gutinya icyaha.”

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe impamvu idasanzwe bikekwa ko yatumye umugore ateragura umugabo we icyuma

Murangira yakomeje avuga ko hari ibyo umuntu akora, ukabona afashe amafoto yambaye ubusa wenda yahishe mu maso, yarangiza akabikwirakwiza, ukibaza nk’ibyo bintu, avuga ko batabireka. Avuga ko ari muri ubwo buryo bw’urukozasoni bigenda byaduka bitijwe umurindi  n’isi turimo y’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muri minisiteri y’ubutabera, Nyirahabimana Solina, yavuze ko itegeko rishya rizafasha mu gukumira ibi byaha no kubihana mu gihe hari ababirenzeho bakabikora. SRC: IGIHE

Inkuru Wasoma:  Umugabo w’I Kayonza bamuserereje ko ari kurera abana umugore yazanye ahita yicamo umwe abonye bidahagije yiyambura ubuzima

Murangira yakomeje avuga ko hari ibyo umuntu akora, ukabona afashe amafoto yambaye ubusa wenda yahishe mu maso, yarangiza akabikwirakwiza, ukibaza nk’ibyo bintu, avuga ko batabireka. Avuga ko ari muri ubwo buryo bw’urukozasoni bigenda byaduka bitijwe umurindi  n’isi turimo y’ikoranabuhanga.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko muri minisiteri y’ubutabera, Nyirahabimana Solina, yavuze ko itegeko rishya rizafasha mu gukumira ibi byaha no kubihana mu gihe hari ababirenzeho bakabikora. SRC: IGIHE

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved