“Utarashyingura ku mpinga y’umusozi agira ngo guhamba ni uguhambira”. Djihadi mu marira menshi atutse abashinyaguriye Dj Dizzo, space kuri Twitter| arababaye.

Si rimwe si kabiri abaganga bashinzwe kwita ku murwayi bamubwira inkuru mbi ko asigaje igihe gito hano ku isi, kubera indwara runaka imwugarije, ni nako byabaye ku munyarwanda Mutambuka Derrick wamenyekanye nka Dj Dizzo, aho mu minsi yashize aho yabaga mu gihugu cy’ubwongereza abaganga bamubwiye ko arwaye cancer kandi yarengeje urugero bityo asigaje iminsi 90 yo kuba akiriho.

Ibyo bikimara kuba abanyarwanda bamugiriye impuhwe, ndetse aho bari hose mu mpande enye zigize isi batangira no kumutera inkunga mu buryo bwose bushoboba harimo n’amasengesho yasabaga cyane, kugeza ubwo yaje hano mu Rwanda kuharangiriza ubuzima bwe ibintu yasabye kandi akishimira ko bigiye mu bikorwa.

Uyu musore Dizzo akimara kugera mu Rwanda, ntago byaje gutinda nibwo hanze hagiye inkuru mu binyamakuru bimwe na bimwe bikomeye byo mu bwongereza, bivuga ko yaba yarafashe abakobwa b’aho ku ngufu, aho bamukatiye igihano cyo gufungwa muri gereza imyaka igera mu 9 n’amezi asaga 9, gusa kubera uburwayi bwe agasohoka muri gereza leta igategeka ko ajya mu gihugu cy’aho akomoka.

Aya makuru akimara kugera mu banyarwanda byabaye nk’ibintu bizanye umwuka mubi muri bo, noneho ku mbuga nkoranyambaga hakorwa ama space kuri twitter, ndetse n’ahandi bose bari kuvuga kuri uyu musore. Ibintu bya mbere byavugwaga ni uko ngo bafashije umunyabyaha, abandi bakavuga baragaraza amarangamutima yo kwicuza kubera ko bafashije umunyabyaha bityo amafranga yabo bayasubiza, ku rwego rw’uko n’imvugo ivuga ngo “bazadusubize amafranga yacu” yagaragayemo.

Si ibyo gusa mu biganiro byakoze kuma channel amwe namwe kuri Youtube hari n’abagiye bavuga iyi nkuru mu bundi buryo bavuga ko ngo burya dizzo ataje mu Rwanda kubera uburwayi, ahubwo ngo leya y’ubwongereza yaramwirukanye, hari n’abavugaga imvugo zitwa ko ari agashinyaguro bavuga bati” ese ko iminsi yahawe n’abaganga ko yarenze kubera iki atarapfa”, ariko ibi byose nubwo bamwe bagiye babyumva bakanabivuga, hari abandi byababaje ku rwego rw’indengakamere.

Inkuru Wasoma:  Umva ijambo rikakaye Shadboo yabwiye umuntu wamushushanyije mu isura itangaje.

Mu bantu ba mbere bagaragaye ko bababajwe n’agashinyaguro uyu musore Dizzo yakorewe, harimo umusore witwa Djihad. Uyu musore asanzwe akorera ibiganiro bye by’ubusesenguzi kuri channel ya Youtube 3DTV Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Emmy kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022, yatutse nabi cyana abantu bashinyaguriye uyu musore Dizzo aho yakoresheje imvugo igaragaza ko nubwo Dizzo barimo kumuciraho iteka ariko icyo batazi ni urupfu kuko nubwo baba baruvuga ariko isaha n’isaha rwabatwara cyangwa rugatwara ababo bikaba bibi noneho bo batanategujwe.

Djihadi yagize ati” utarashyingura ku mpinga y’umusozi agira ngo guhamba ni uguhambira. Ntago nshaka kuvuga mu mazina abantu bakoreye uriya mwana agashinyaguro, umwana wisigaraniye kubona izuba rimwe gusa umuntu agatinyuka akamuvugaho ijambo nka ririya. Hari n’abakoze ama space menshi kuri twitter bavuga ngo batanze ama dorari, utwo tu dorari twanyu muba mwatanze ntago dufite agaciro”.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda turi abantu babi cyane, kubera ko tumeze nk’abantu batagira imitima, ati” abanyarwanda turi inyoko mbi, turi abagome cyane”. Mu burakari bwinshi Djihad yavuze ko kuba waha umuntu amafranga mu buryo bwo kumufasha, ntago bivuze ko niba yarakoze ibyaha ayo mafranga yawe ariyo azatuma avugisha ukuri ku byaha yakoze ngo asabe imbabazi cyangwa yicuze, ikindi kandi twese hano ku isi ntabwo turi intungane kuburyo twajya guciraho iteka ku muntu wamenyekanye ko yakoze ibyaha.

Yagize ati” hano hanze hari abagore benshi babyaye bakabyarira mu rugo ariko bakabigira ibanga ku buryo abagabo baba bari hano hanze bajya kubatereta ariko ntibabimenye. Hano hanze hari abagore benshi batandukanye n’abagabo babo kubera ubushyano bwabo, ariko ugasanga abo bagore nibo bari kwigisha imibanire, ubu se baba bigisha iki? Rero twese dufite ibyaha ntago dutunganye kandi kuba Dizzo yarakoze ibyaha ntago bimucira iteka ryo gukorerwa agashinyaguro”.

Inkuru Wasoma:  Prince Kid mu rubanza yihakanye amajwi yumvikanye asaba happiness miss Muheto avuga ko ari amacurano.

Djihadi yakomeje avuga ko kandi kugira umutim amwiza wo gufasha ariko ukawukurikiza amagambo mabi, ntacyo biba bimaze kuko utwo tu dorari uba watanze nubwo wadutanze nta kintu na kimwe twamara wararengejeho umutima mubi n’amagambo mabi bitarakuvuye ku mutima. Djihadi yavuze ko yababajwe n’abashinyagurira uyu mwana Dizzo usigaje izuba rimwe, ariko icyo batazi nuko nabo urupfu rubategereje imbere, kandi bo amahirwe badafite nuko bazapfa batategujwe.

Mu kababaro kenshi yakomeje avuga ko atatinya kuvuga kuko nta muntu bazasangira imva, ariko abanyarwanda bashatse bakwisubiraho ku mutima wo kwishushanya bafite, kubera ko gufasha babikorana uburyarya kandi niyo nyiri ugufashwa yaba ari inyamaswa upfa kuba wiyemeje kumufasha, ntacyo byamumarira nta mutima mwiza wakoranye ubwo bufasha wari wiyemeje kumuha.

Mu bintu byamubabaje bindi yavuze ni uburyo abantu bamwe na bamwe mubatanze amafranga basaba ko bayasubizwa, ariko akaba amaze kubona ko amafranga abantu bayatanga bayatanga kugira ngo babonwe ko bayatanze ndetse hamenyekane amazina y’abantu bayatanze, ibintu bidashimishije na gatoya n’Imana ubwayo ikaba itabishyigikira. Yakomeje avuga ko nubwo Dizzo urukiko rwamuhamije ibi byaha, ariko ntanuwamenya kuko ntawabonye video zerekana biri kuba ahubwo abo bakobwa bamushinja akaba ari nabo bamufashe kungufu cyangwa bakamutega imitego.

Dore indirimbo 10 za Jaypolly z’ibihe byose kandi zitazibagirana. Iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 34.

Inkuru Wasoma:  NYAXO mwakunze muri benshi ubu yamaze gutandukana na AFRIMAX byeruye ntibakiri gukorana| hari icyo we yabivuzeho.

Mu bantu ba mbere bagaragaye ko bababajwe n’agashinyaguro uyu musore Dizzo yakorewe, harimo umusore witwa Djihad. Uyu musore asanzwe akorera ibiganiro bye by’ubusesenguzi kuri channel ya Youtube 3DTV Rwanda. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Emmy kuri uyu wa 3 Nyakanga 2022, yatutse nabi cyana abantu bashinyaguriye uyu musore Dizzo aho yakoresheje imvugo igaragaza ko nubwo Dizzo barimo kumuciraho iteka ariko icyo batazi ni urupfu kuko nubwo baba baruvuga ariko isaha n’isaha rwabatwara cyangwa rugatwara ababo bikaba bibi noneho bo batanategujwe.

Djihadi yagize ati” utarashyingura ku mpinga y’umusozi agira ngo guhamba ni uguhambira. Ntago nshaka kuvuga mu mazina abantu bakoreye uriya mwana agashinyaguro, umwana wisigaraniye kubona izuba rimwe gusa umuntu agatinyuka akamuvugaho ijambo nka ririya. Hari n’abakoze ama space menshi kuri twitter bavuga ngo batanze ama dorari, utwo tu dorari twanyu muba mwatanze ntago dufite agaciro”.

Yakomeje avuga ko abanyarwanda turi abantu babi cyane, kubera ko tumeze nk’abantu batagira imitima, ati” abanyarwanda turi inyoko mbi, turi abagome cyane”. Mu burakari bwinshi Djihad yavuze ko kuba waha umuntu amafranga mu buryo bwo kumufasha, ntago bivuze ko niba yarakoze ibyaha ayo mafranga yawe ariyo azatuma avugisha ukuri ku byaha yakoze ngo asabe imbabazi cyangwa yicuze, ikindi kandi twese hano ku isi ntabwo turi intungane kuburyo twajya guciraho iteka ku muntu wamenyekanye ko yakoze ibyaha.

Yagize ati” hano hanze hari abagore benshi babyaye bakabyarira mu rugo ariko bakabigira ibanga ku buryo abagabo baba bari hano hanze bajya kubatereta ariko ntibabimenye. Hano hanze hari abagore benshi batandukanye n’abagabo babo kubera ubushyano bwabo, ariko ugasanga abo bagore nibo bari kwigisha imibanire, ubu se baba bigisha iki? Rero twese dufite ibyaha ntago dutunganye kandi kuba Dizzo yarakoze ibyaha ntago bimucira iteka ryo gukorerwa agashinyaguro”.

Inkuru Wasoma:  Umuhanzi w’umunyarwandakazi yatangiye gukurikiranwa akekwaho gukwirakwiza amashusho ye y’urukozasoni

Djihadi yakomeje avuga ko kandi kugira umutim amwiza wo gufasha ariko ukawukurikiza amagambo mabi, ntacyo biba bimaze kuko utwo tu dorari uba watanze nubwo wadutanze nta kintu na kimwe twamara wararengejeho umutima mubi n’amagambo mabi bitarakuvuye ku mutima. Djihadi yavuze ko yababajwe n’abashinyagurira uyu mwana Dizzo usigaje izuba rimwe, ariko icyo batazi nuko nabo urupfu rubategereje imbere, kandi bo amahirwe badafite nuko bazapfa batategujwe.

Mu kababaro kenshi yakomeje avuga ko atatinya kuvuga kuko nta muntu bazasangira imva, ariko abanyarwanda bashatse bakwisubiraho ku mutima wo kwishushanya bafite, kubera ko gufasha babikorana uburyarya kandi niyo nyiri ugufashwa yaba ari inyamaswa upfa kuba wiyemeje kumufasha, ntacyo byamumarira nta mutima mwiza wakoranye ubwo bufasha wari wiyemeje kumuha.

Mu bintu byamubabaje bindi yavuze ni uburyo abantu bamwe na bamwe mubatanze amafranga basaba ko bayasubizwa, ariko akaba amaze kubona ko amafranga abantu bayatanga bayatanga kugira ngo babonwe ko bayatanze ndetse hamenyekane amazina y’abantu bayatanze, ibintu bidashimishije na gatoya n’Imana ubwayo ikaba itabishyigikira. Yakomeje avuga ko nubwo Dizzo urukiko rwamuhamije ibi byaha, ariko ntanuwamenya kuko ntawabonye video zerekana biri kuba ahubwo abo bakobwa bamushinja akaba ari nabo bamufashe kungufu cyangwa bakamutega imitego.

Dore indirimbo 10 za Jaypolly z’ibihe byose kandi zitazibagirana. Iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 34.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved