Utuzi dutangaje dutunze benshi ku isi harimo akazi ko kurira no gusinzira

Imirimo dukora kuri uyu munsi akenshi usanga ari iyo twabonanye abatubanjirije nk’ababyeyi bacu, bakuru bacu, abaturanyi n’abandi, cyangwa ari imirimo rusange tuvana mu ishuri. Ubaye warakuriye muri iyo sosiyete byagutangaza kumva umuntu ukora umurimo wo kurira, kuryama, kureba filime umunsi wose n’ibindi, akishyurwa agatubutse. Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mirimo itangaje iba ku Isi, kandi abayikora bishyurwa amafaranga atunga imiryango yabo.  Menya ibidasanzwe kuri uyu mugore wahindutse nk’umugabo kubera guterura ibyuma

AKAZI KO KURIRA Mu myaka ya kera mu bihugu nka Misiri, u Bushinwa n’ahandi iyo hapfaga umuntu, umuryango we wakodeshaga abantu bazarira mu kiriyo cye, banavuga imirimo myiza yakoze igihe yari akiriho. Kuri uyu munsi akazi ko kurira karacyahari mu bihugu by’u Bushinwa, n’ibyo baturanye, Kenya, Congo n’ahandi.

AKAZI KO GUSUNIKA ABANTU MURI GARI YA MOSHI Mu bihugu bifite gari ya moshi, kubera ubwinshi bw’abantu bazitega usanga hari bamwe basigara hagati y’umuryango abandi bagasigara hanze kandi gari ya moshi iba igiye kugenda. Ibi byatumye haboneka akazi ku bantu bajya basunika abagenzi ngo babashe kwinjira muri gari ya moshi, ntihagire usigara hanze cyangwa hagati y’umuryango. Aka kazi kaboneka mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buyapani, u Bushinwa n’ahandi.

Inkuru Wasoma:  Wari uzi ko umuntu witwa ko yatanze lifuti hari ubwo ashobora kubihanirwa?

AKAZI KO KUREBA FILIME KURI NETFLIX Urubuga rukora ubucuruzi bwa filime n’ibiganiro, ‘Netflix’ rutanga akazi ku bantu birirwa bareba filime kuri uru rubuga mu rwego rwo gufasha abakiliya babo kumenya ubwoko bwa filime bareba niba ari iz’urukundo, intambara, n’izindi. Aba bakozi bitwa ‘Taggers’ bivugwa ko bishyurwa hagati y’amadolari 23 na 30 ku isaha, bitewe n’ubunararibonye bafite.

AKAZI KO GUSINZIRA Mu mahoteli yateye imbere atanga akazi ko kuryama mu byumba byabo bifite uburiri bushya, kugirango babashe kumenya niba abakiliya babo bazamererwa neza mu gihe cyo kuruhuka. Ni akazi kamenyerewe muri hoteli yo muri Finland yitwa ‘Hotel finn’, aho ugakoze yishyurwa amadorali 29 ku isaha.

AKAZI KO KUGEMURA PIZZA MURI HOTEL IRI MU MAZI Muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, umugabo witwa Rob Doyle yihangiye umurimo wo kujya agemura ‘Pizza’ muri hoteli ziherereye munsi y’amazi. Ni akazi gakorwa n’abantu bake ndetse usanga katamenyerewe cyane kandi gatunze abagakora. src: igihe

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved