Mu gihe ubwoba bugenda bwiyongera mu Gisirikare cya Congo, FARDC, ndetse n’ingabo bafatanyije muri Uvira hatinywa ko umujyi ushobora gufatwa n’inyeshyamba za AFC / M23 mu gihe ibiganiro by’amahoro bihagaze, FARDC  irimo kwimurira intwaro zikomeye mu Burundi, cyane cyane mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu zinyuze ku mupaka wa Kavimvira-Gatumba.

 

Ubwoba muri FARDC buraterwa n’ubunararibonye Kinshasa yagize igihe Goma, umujyi ukomeye mu burasirazuba bwa DRC, wafatwaga mu mpera za Mutarama, ubwo inyeshyamba zafataga intwaro nini, harimo indege z’intambara, imbunda zirasa indege, ibifaru, imodoka z’imitamenwa, drones, n’ibindi.

 

Umwe muri ba defense attaché ufite icyicaro mu Burundi wahisemo ko amazina ye adatangazwa nk’uko iyi nkuru dukesha Kigali Daily News ivuga, yemeje ko iyi ari “strategic withdrawal” kugira ngo hatabaho gutakaza ibikoresho by’ingenzi, ariko bikaba bishobora gutuma Uvira igwa mu biganza bya AFC / M23, bigatuma inyeshyamba zigenzura imijyi itatu ikomeye yo mu burasirazuba bwa DRC nyuma y’ifatwa rya Goma na Bukavu.

 

N’ubwo hari abasirikare benshi kandi bafite ibikoresho byinshi, ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, harimo n’umutwe w’inyeshyamba z’Abanyarwanda wa FDLR, Ingabo z’u Burundi, abacanshuro b’abanyaburayi n’abanyamerika, hamwe n’inyeshyamba za Wazalendo, bananiwe gusubiza inyuma AFC / M23.

 

Uku gusubiza inyuma ibikoresho kw’ihuriro ry’Ingabo zishyigikiye Guverinoma ya Congo bigaragaza ko ridafite ubushake n’icyizere mu bikorwa byaryo. Usibye muri Goma, bagiriye igihombo kinini ku ruhande rwingabo za leta, kohereza izo ngabo zose zavuzwe haruguru i Bukavu ntibyashoboye kubuza umujyi gufatwa.

Inyeshyamba za AFC/M23 zagaragaje ku mugaragaro ko zizatera imbere niba ibiganiro by’amahoro bitagenze neza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyakurikiye ifatwa rya Goma, umuhuzabikorwa wa AFC / M23, Corneille Nangaa, yavuze ko inyeshyamba zishaka kugenda zikagera i Kinshasa.

 

Yagize ati: “Turi Abanyekongo. Tuzakomeza urugendo rwo kubohora Kinshasa. Iyo badusabye gusubira inyuma, bashaka ko tujya he? Ntaho tuzajya.”

 

Umugaba w’ingabo za AFC / M23, Maj. Gen. Sultan Makenga yanavuze ko bazajya Kisangani na Kinshasa niba Perezida Felix Tshisekedi akomeje kubangira uburenganzira nk’Abanyekongo.

 

Mu gihe ihuriro ry’Ingabo zishigikiye Congo risubiza inyuma intwaro zaryo zikomeye zivanwa Uvira zijyanwa mu Burundi, ikigaragara bishobora korohereza inyeshyamba za AFC/M23 mu gufata Uvira kandi bizashyira ku karubanda ubushobozi bwa gisirikare bwa FARDC.