banner

Uvira: Ituze ryagarutse nyuma y’imirwano ya FARDC na Wazalendo

Ituze ryagarutse ku wa mbere mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Epfo nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru yiciwemo abantu 12, abasivile n’abasirikare, nk’uko bivugwa na Radio Okapi.

Iyo mirwano yabaye hagati y’abasirikare ba leta, FARDC n’itsinda ry’abarwanyi bazwi nka Wazalendo.

Ku cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amashusho yafashwe n’umwe mu ngabo za leta agaragaza uko itsinda rye ryashegeshwe n’imirwano hagati yabo na Wazalendo.

Uyu mugabo utifuje gutangazwa amazina, yongeraho ati: “Nyuma yaho uyu munsi [ku wa mbere] habaye agahenge gatoya, [ariko] mu muhanda nta modoka, nta bantu batambuka mu muhanda, urebye nta kigenda nta mahoro ahari.

“Amashuri yafunze, ubucuruzi bwafunze, abantu bafite ubwoba.”

Serge Kigwati ukuriye sosiyete civile muri ako gace nawe yemeje ko imirwano muri Uvira yatewe no kuba Wazalendo barashatse kwambura intwaro abasirikare ba FARDC bahunze bava i Bukavu. Maze FARDC babyanga bikavamo kurasana.

Kigwati avuga ko ku wa mbere hagarutse ituze nyuma y’imirwano yabaye ku cyumweru, nubwo yemeza ko ibintu bikifashe nabi muri uyu mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Epfo.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!