Inzu z’Abatutsi mu Mujyi wa Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, zagabweho ibitero n’abaturage, bayobowe n’abarwanyi ba Wazalendo basubiye muri uyu mujyi basahura buri kintu cyane cyane mu nzu z’Abatutsi.
Muri iyo videwo ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga hagaragaramo abantu bari gusahura mu rugo rumwe, abandi bavuza induru bati: “Ntihagire ikintu na kimwe musiga muri aya mazu y’Abanyarwanda.”

Andi makuru avuga ko hari Itorero rifatwa nk’iryiganjemo Abatutsi ryasahuwe muri iki gitondo cyo ku Cyumweru. Biravugwa ndetse ko Abasivili batanu bapfuye nubwo tutabasha kubyemeza.

Ibi biravugwa nyuma y’uko inyeshyamba za Wazalendo zifatanya n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zisubiye mu Mujyi wa Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, wagenzurwaga na AFC/M23 kugeza ingabo zayo za nyuma zari zihasigaye zihavuye kuwa Gatandatu.

Amashusho yakwirakwijwe kuri interineti yerekanye izi nyeshyamba za wazalendo zongera kwinjira muri Uvira zirasa mu kirere abaturage bakwira imishwaro.
Amakuru amwe avuga ko Abanyamulenge benshi batangiye nyuma y’uko AFC / M23 ivuye muri Uvira.

Ishyirahamwe Amohoro Peace Association ry’Abanyamulenge ryasohoye itangazo rivuga ko Abanyamulenge bari mu kaga.
“Uvira iragana mu bihe byihutirwa by’ubutabazi. Nyuma yo kugenda ku gahato kwa AFC/M23 ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abasivili b’Abanyamulenge barimo guhigwa, mu gihe imitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo yibasiye, ikica, ikanasahura amazu y’abantu bise “Banyarwanda,” ijambo ryakoreshejwe kenshi mu kwibasira abatutsi Banyamulenge.