Muri Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abaturage n’abacuruzi barasaba ko umupaka n’u Burundi wafungurwa. Ukwezi kumwe nyuma y’uko AFC / M23 ivuye muri uyu mujyi, amasasu yarahagaze, ariko umupaka ukomeza gufungwa. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi yongeye gushimangira ko ibisabwa bijyanye n’umutekano bitarahuzwa kugira ngo umupaka ufungurwe. Muri uyu mujyi wa Uvira ariko, abaturage barambiwe kwihangana kandi bahangayitse, batakambiye Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo basaba ko hagira igikorwa.
Ku bwinjiriro bw’isoko rya Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), umucuruzi yasabye Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo gufungura umupaka kuko kuva wafungwa ubucuruzi butakigenda nk’uko byahoze nk’uko bitangazwa na mediacongo.net.
Undi mugore avuga ko bene wabo bahunze igihe AFC / M23 yageraga muri Uvira none baheze ku ruhande rw’u Burundi. Agira ati: “Abana benshi bari hariya, ndetse n’abayoboke b’itorero, bose bari hariya. Hariyo n’abana banjye ndetse n’abana ba marume”.
Guverineri Jean-Jacques Purusi avuga ko yumva ibibazo abaturage bafite. Kuri we, hari “ukumva ko nta bushobozi dufite mu guhangana n’iyi mibabaro. Twifuzaga ko intara, umupaka byafungurwa vuba bishoboka. Ariko kandi hari n’ibibazo by’umutekano bifitanye isano n’ukuri kw’ibihugu byombi. Ni ngombwa kumva ko umwanzi atari kure cyane. Ari hano i Sange, ku birometero 30, kandi mu misozi, ari nko ku birometero cumi na bitanu uvuye hano.”
Ariko nubwo bimeze gutyo, abaturage bo barambiwe gutegereza. Raphaël, ufite imyaka 19, yahunze inkambi y’impunzi ya Busuma i Burundi. Ati: “Hariya hari umubabaro mwinshi. Nta n’amazi ahari.” Yambutse ikiyaga cya Tanganyika mu bwato nijoro, ashyira ubuzima bwe mu kaga. Ati: “Twari batatu, ariko barumuna banjye bagumye i Gatumba kubera ko bafashwe.”
Iruhande rwe, undi mugabo na we yahishuye ko yambutse rwihishwa, yiziritseho ijerekani kugira ngo agume hejuru y’amazi. Avuga ko bahagurutse ari cumi na bane ariko babiri batabashije kugera ku nkombe.