Abaturage bo mu duce twa Kavimvira na Rugenge mu Mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo batewe ubwoba n’amasasu yarashwe ahagana mu ma saa sita z’amanywa kuri iki Cyumweru gishize, itariki 9 Ugushyingo.

 

Nk’uko amakuru atandukanye avuga, ng oni abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kugenzura imyitwarire (PM) wa FARDC bashakaga gufata mugenzi wabo wari wasinze wari ufite grenade ashaka kuyitera umukuriye.

 

 

Muri icyo gikorwa nibwo umusirikare yarashwe ahitanwa n’ibikomerere mu kanya gato nk’uko yin kuru dukesha Kivu Morning Post ivuga.

 

 

Ibi byabereye kuri avenue du projet mu gace ka Kavimvira. Ku ruhande rw’igisirikare, nta tangazo risobanura icyabaye ryigeze rishyirwa ahagaragara.

 

 

Ni mu gihe bivugwa ko hashize amezi menshi Umujyi wa Uvira, umurwa mukuru w’agateganyo w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, wugarijwe n’ibikorwa bihungabanya umutekano.

 

 

Bivugwa ko usanga amasasu yumvikana bya hato na hato hafi buri munsi mu duce two mu majyaruguru y’umujyi nka Rugenge na Kavimvira.