Mu kwezi gushize ni bwo mu gihugu cya Sierra Leone habaye ibisa no gushaka guhirika ubutegetsi ariko uyu mugambi uza kuburizwamo, Ku wa 12 Ukuboza 2023, Umuyobozi wa Polisi muri Iki gihugu, Fayia Sellu yatangaje ko bimaze kwemezwa ko uwabaye Perezida w’iki gihugu, Ernest Bai Koroma, ari umwe mu bateguye umugambi wo guhirika ubutegtsi bw’iki gihugu.
Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku wa 09 Ukuboza 2023, ubutegetsi bwa Sierra Leone bwatangaje ko Ernest Bai Koroma, wabaye Perezida w’iki gihugu imyaka 11 kugeza mu 2018, afungiwe iwe murugo kugira ngo ahatwe ibibazo bijyanye no gushaka guhirika ubutegetsi bivugwa ko yari yateguye.
Muri Sierra Leone, ku wa 26 Ugushyingo 2023, ni bwo abantu bitwaje intwaro bagabye ibitero ku birindiro bibiri bya gisirikare, amagereza abiri, ndetse na sitasiyo za Polisi hanyuma basakirana n’inzego z’umutekano muri icyo gihugu. Ibi si ubwa mbere byakekwa ko Koroma yahatwa ibibazo, kuko kuva muri 2007 ibaye inshuro ya Kane bivugwa ko agerageje guhirika ubutegetsi.
Minisitiri Bah, yatangaje ko ibyo bikorwa byaguyemo abagera kuri 21 barimo 18 bo mu nzego z’umutekano na batatu mu bagabye ibyo bitero, atangaza ko kuri ubu abagera kuri 80 bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha. Uretse uyu wari Perezida kandi, abahoze bamurinda ndetse n’umukobwa we bari guhigwa cyane kubwo gukekwaho kugira uruhare muri uyu mugambi.
Mu gufata ingamba zo kwirinda, muri iki gihugu bari barashyizeho isaha ya nyuma kuba nta muntu ukigenda mu mihanda ya Freetown kuva saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, ubu yongerwe aho yabaye kuva saa sita kugea saa kumi n’ebyiri z’igitondo.