José Mujica wayoboye Uruguay imyaka itanu kuva mu 2010 yitabye Imana ku myaka 89 y’ubukure. Ni we muntu wayoboye igihugu ariko wafatwaga nk’umukene inyuma y’abandi bose bijyanye n’ubuzima bworoheje yabayeho.

 

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe n’uwamusimbuye, Perezidida Yamandú Orsi.

Abinyujije kuri X, Perezida Orsi yagize ati “Turagushimira kuri buri kimwe waduhaye ndetse tuzirikana urukundo wakundaga abaturage.”

Ntabwo icyishe uyu mukambwe wari uzwi ku izina rya Pepe kiratangazwa ariko yari amaze igihe arwaye kanseri y’umuhogo.

 

Bijyanye no kubaho mu buryo budahambaye yarwanyije ibijyanye no gusesagura cyane ndetse akora amavugurura menshi ajyanye n’imibereho y’abaturage.

Ni we muyobozi watumye Uruguay iba igihugu cya mbere gishyizeho amategeko yemera ikoreshwa ry’urumogi, bituma aba ikirangirire mu Isi by’umwihariko muri Amerika y’Amajyepfo.

 

Yakunze kugaragaza ko ibijyanye na politiki, gusoma ibitabo, kubaho byoroheje ndetse no guhinga yabyigishijwe na nyina.

Ku ngoma ye yari yariyemeje gutanga hafi 90% by’umushahara we akabiha abababaye ndetse n’abafite ibigo bikizamuka.

 

Yiberaga mu nzu idashamaje mu mirima ye yari yitaruye Umurwa Mukuru wa Uruguay, Montevideo, yanga kuba mu nzu zategenyirijwe abaperezida.

Icyo gihe yatwaraga imodoka ihendutse ya Volkswagen Beetle, yakozwe mu 1987. Ndetse ubwo mu 2010 yatangazaga umutungo we, yavuze ko ari yo yari ihenze mu mitungo yari afite. Icyo gihe yari ifite agaciro ka 1.800$.

 

Mu 2013 umutungo we wageze kuri 322.883$, bigizwemo uruhare no gushyiramo imitungo y’umugore we. Mu 2015 ava ku butegetsi, umutungo we wabarirwaga mu bihumbi 300$.

 

Yakunze kugaragaza ko ubukire bwa mbere ari ukwishyira ukizana no kuba mu mahoro aho kwigwizaho imitungo.

Rimwe yigeze kugira ati “Ntabwo ari njye muperezida wa mbere ukennye. Abakenye ni ba bandi bahora bashaka kubaho ubuzima buhenze kandi bahora bashaka ibyisumbuye.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.