Thabo Mbeki wigeze kuba Perezida wa Afurika y’Epfo imyaka igera ku icyenda, yanyomje amakuru y’urupfu rwe rumaze iminsi ruvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, binyuze mu itangazo umuryango yashinze ukora ibikorwa by’ubugiraneza washyize hanze wavuze ko ari muzima kandi ameze neza.
Iryo tangazo rigira riti “Turamaganira kure aya makuru ndetse tukizeza abaturage ko ubuzima bwa Perezida Mbeki bumeze neza. Turasaba ko abantu batanga amakuru ku mbuga nkoranyambaga ko bajya bikoranwa ubwitonzi ndetse n’ubushishozi, by’umwihariko muri iki gihe kuko ibihuha bikwirakira byihuse.”
Ikuru zo kuubika uyu musaza zatangiye gukwirakwira muri Afurika y’Epfo ku wa 03 Mutarama 2023, ndetse ibi si ubwa mbere bibaye kuri Mbeki kuko mu mwaka wa 2021 byigeze kuba ubwo bavugaga ko yazize Covid-19. Uyu musaza yayoboye Afurika y’Epfo kuva 1999 kugeza mu 2008.