Col (Rtd) Joseph Karemera wagize imyanya mu nzego Nkuru z’u Rwanda nko muri Guverinoma aho yabaye Minisitiri w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yitabye Imana, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukwakira 2024.
Amakuru yizewe dukesha ibinyamakuru birimo The New Times, avuga ko Col (Rtd) Joseph Karemera, uri mu batangiranye n’Umuryango FPR-Inkotanyi, yagize imyanya inyuranye mu Rwanda, nko kuba ari na we wabaye Minisitiri wa w’Ubuzima wa mbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yitabye Imana.
Col (Rtd) Joseph Karemera kandi yari anafite uburambe mu buvuzi aho yari mu baganga bavuraga inkomere zabaga zakomerekeye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994. Col (Rtd) Joseph Karemera wanabaye Minisitiri w’Uburezi, yanabaye umwe mu Basenateri muri Sena y’u Rwanda, ndetse akaba yaranabaye Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Col (Rtd) Joseph Karemera yitabye Imana