Uwabaye umuyobozi ukomeye muri RDC yatangaje impamvu atazitabira irahira rya Tshisekedi

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila nyuma yo gutangazwa ko ari umwe mu batumiwe mu muhango w’irahira rya Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko atazitabira uyu muhango.

Ibi byatangajwe n’umujyanama we mu by’itumanaho, Barbara NZIMBI wavuze ko atazitabira kubera impamvu zijyanye n’amasomo ya Kaminuza ari gukurikirana i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Joseph Kabila utazitabira uyu muhango, ni umwe mu batumiwe muri ibirori bizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2024 ubwo Tshisekedi wamusimbuye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu azaba arahirira kuyobora Congo manda ye ya kabiri, mu muhango uzabera i Kinshasa kuri Stade des Martyrs.

Intumwa yihariye ya Perezida Tshisekedi, Serge Tshibangu yatangaje ko Kabila yahawe ubutumire nk’uwahoze ari Perezida wa Congo ndetse akaba Umusenateri ubuzima bwe bwose n’ubwo byabaye ngombwa ko ataboneka kuri uyu munsi.

Inkuru Wasoma:  Ibyakurikiye umwarimu wafashwe agiye gusambanyiriza umwana yigisha iwabo mu rugo  

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved