Kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Ukuboza 2023 saa munani n’igice(14h30), nibwo isomwa ry’urubanza rw’umuturage witwa Mukeshimana Uziya wo mu Karere ka Muhanga ryabaye, uyu muturage yatanze ikirego arega kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ayishinja kumwambura isambu afitiye ibyangombwa. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye rukaba rwanzuye ko ikirego cya Mukeshimana Uziya, urega iki kigo kidafite ishingiro rutegeka ko atsinzwe.
Urukiko rwategetse ko Mukeshimana agomba kujurira mu gihe cy’iminsi iatani uhereye umunsi isomwa ry’urubanza ryabereyeho. Isomwa ry’uru Rubanza ryabaye iminota mike kuko rutigeze rugaragaza ingingo rushingiraho yo gutesha agaciro ikirego cya Mukeshimana Uziya uvuga ko yahugujwe isambu ye.
Mukeshimana Uziya wari waje gukurikirana isomwa ry’urubanza yabwiye itangazamakuri ko atishimiye umwanzuro urukiko rwamufatiye, avuga ko azakomeza kugaragariza ubutabera akarengane yagiriwe kugeza ubwo azasubizwa isambu ye. Yagize ati “Mu byo Urukiko rwanzuye harimo kujurira uyu mwanzuro nibyo ngiye gukora.”
Uyu muturage akomeza avuga ko impapuro yaguriyemo iyi sambu, n’ibyangombwa by’ubutaka abifite akibaza impamvu batabiha agaciro. Urubanza aregamo Kampani y’ubucukuzi ya EMITRA MINING rwagombaga kuburanishwa tariki ya 29 Ukwakira 2023 rwimurira ku munsi ukurikira. Iyi sambu Mukeshimana avuga ko yambuwe ni naho urugomo rw’abasekirite Umunyamakuru Munyentwari Jerome kumuhohotera no kumwambura ibikoresho by’akazi.
Ubwo iyi nkuru yandikwaga umuyobozi wa EMITRA MINING, Musafiri Matthieu, yari yatangaje ko aha ahantu bahafitiye ibyangombwa ariko ntiyabyerekana.