Uwafashwe avuye muri FDLR yatumye hamenyekana andi mabanga akomeye

Mu rukerera rwo kuri uyu Kane taiki 11 Werurwe 2024, ni bwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ku bufatanye n’abaturage bafashe umugabo witwa Niyitegeka Evaliste wari umaze iminsi yaragiye kuba umurwanyi w’umutwe wa FDLR, akaba yari amaze igihe gito arangije imyitozo ya gisirikare.

Amakuru yatanze n’abaturage avuga ko uyu mugabo asanzwe afite umugore n’abana batuye mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Gacurabwenge mu Mudugudu wa Bukumu ho mu Karere ka Rubavu. Ndetse ngo yafashwe ubwo yari atashye ngo aje gusura uyu muryango we.

Aba baturage bakomeza bavuga ko bikunze kuba ko hari bagenzi babo batuye mu Mirenge ya Busasamana, Cyanzarwe na Rubavu bashukwa bakizezwa akazi n’amafaranga bakisanga bajyanywe mu mutwe wa wazalendo urimo n’abarwanyi ba FDLR aho bahanganye n’umutwe wa M23 mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mukuru wa Niyitegeka Evaliste, witwa Habanabakize Thomas avuga ko uretse murumuna we wisanze muri uriya mutwe ngo n’umuhungu we witwa Dusingizima Schadrack, yigendeye akaba amaze imyaka 5 ari umurwanyi muri FDLR.

Yagize ati “kubera ubukene yagiye muri RDC kuko bamusohoraga mu nzu, ajyayo agiye gushaka ubuzima, agezeyo yahuye n’abandi basore benshi abo barimo n’umuhungu wanjye. Icyo bakoze agezeyo bamwumvishije ko agomba kugumana nabo bagafatanya akazi, twabibwiwe n’abanyarwanda bavuye muri RDC ko asigaye aba mu kigo cya wazalendo.”

Yakomeje agira ati “Naratashye nsanga yaje gufata umugore we iwanjye, amujyana kwa nyirabukwe nuko mpita mbimenyesha Gitifu w’Akagari na SEDO nuko bazana n’irondo baramurarira kugeza bamufashe mu gitondo, yavuze ko yari atarajya ku mirwano kuko yari amaze iminsi yiga imbunda no gusuhuza abayobozi ko yari agikomeje amasomo.”

Inkuru Wasoma:  Umubyeyi yavuze k'umwana we washyize ubuzima bwe ku iherezo ubwo yikinishaga inshuro 46 mu ijoro rimwe

Icyakora Habanabakize yavuze ko arimo gukora ibishoboka byose ngo arebe uko yazavugana n’umuhungu we kugira ngo amushishikarize gutaha kuko ibyo arimo ntacyo bizamumarira, kandi arategerejwe cyane kuko ibyo yagiyemo na we yarashutswe.

Kubera iyi nkuru yabaye kimomo hari abaturage benshi bavuze amayeri asigaye akoreshwa bikarangira abasore benshi bisanze bageze muri uyu mutwe witwaje intwaro. Umwe yagize ati “Hano muri iyi Mirenge yegereye RD Congo barimo kugenda bijejwe guhabwa amafaranga bakajya muri Wazalendo nuko bagasanga batayahawe ahubwo bagizwe abarwanyi.”

Abaturage batuye muri iyi Mirenge yeregereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana abantu binjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu kuko ari bo bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bigayitse.

Inkuru Wasoma:  Hari umukozi ukora mu biro bya MTN uzengereje aba Agent kuri ubu bakaba bari gutaka igihombo bakomeje guhura na cyo

Icyakora Habanabakize yavuze ko arimo gukora ibishoboka byose ngo arebe uko yazavugana n’umuhungu we kugira ngo amushishikarize gutaha kuko ibyo arimo ntacyo bizamumarira, kandi arategerejwe cyane kuko ibyo yagiyemo na we yarashutswe.

Kubera iyi nkuru yabaye kimomo hari abaturage benshi bavuze amayeri asigaye akoreshwa bikarangira abasore benshi bisanze bageze muri uyu mutwe witwaje intwaro. Umwe yagize ati “Hano muri iyi Mirenge yegereye RD Congo barimo kugenda bijejwe guhabwa amafaranga bakajya muri Wazalendo nuko bagasanga batayahawe ahubwo bagizwe abarwanyi.”

Abaturage batuye muri iyi Mirenge yeregereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana abantu binjiza ibicuruzwa mu buryo bwa magendu kuko ari bo bihishe inyuma y’ibyo bikorwa bigayitse.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved