Uwafunzwe azira ‘gutuka’ Imana yarekuwe

Umugabo w’Umunya-Nigeria witwa Mubarak Bala, umuntu uzwi cyane aho muri Nigeria akaba atemera ko Imana ibaho, ubu akaba yafunguwe nyuma yo kumara imyaka ine (4) muri gereza azira gutuka Imana ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook mu mwaka wa 2020, gusa ngo ubwoba ni bwose.

Kugeza ubu, ngo arimo kuba mu nzu y’ibanga, kuko abanyamategeko be bavuga ko ubuzima bwe buri mu kaga, bityo bikaba bigoye ko yasubira kuba muri sosiyete hamwe n’abaturanyi be uko byari bisanzwe.

Mubarak ubu ufite imyaka 40, mu gihe yari agejejwe imbere y’urukiko rwa Kano mu Mujyaruguru ya Nigeria, yaburanye yemera ibyaha byose 18 yashinjwaga, bimuviramo gufungwa iyo myaka ine muri gereza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Ikinyamakuru BBC, Mubarak warimo afata ifunguro rye rya mbere amaze gufungurwa, yagize ati “ Impungenge ku mutekano wanjye ziba zihari buri gihe”.

Nigeria ni igihugu kigendera cyane ku madini ndetse abo bigaragaye ko batutse idini yaba iya kiyisilamu cyangwa se iya gikirisitu, bashobora kwisanga bahabwa akato ndetse bagakorerwa ivangura.

Inkuru Wasoma:  Abarundi batangajwe n’amagambo Perezida Ndayishimiye yatangaje byafashwe nko kwishongora ku bakene

Gutuka Imana ni icyaha mu mategeko ya kiyisilamu azwi nka ‘Sharia’, ayo akaba akorana n’amategeko atari ay’idini muri Leta 12 zo mu Majyaruguru ya Nigeria. Icyo kandi ni icyaha mu mategeko mpanabyaha ya Nigeria.

Mubarak Bala, wavuye mu idini ya Kiyisilamu mu mwaka wa 2014, yavuze ko ubwo yari afunze hari igihe yumvaga adashobora kuzasohokamo ari muzima. Yari afite ubwoba ko yashoboraga kwibasirwa n’abarinzi ba gereza, cyangwa bagenzi be b’imfungwa bari bari kumwe muri gereza yari afungiwemo i Kano, umujyi wiganjemo Abayisilamu.

Yagize ati “Ubwisanzure burahari, ariko nanone hari inkeke yihishe muri bwo, ubu ngomba guhangana na yo. Iyo myaka yose, izo nkeke zahoze zirahari.”

Yashoboraga kuba yarakomeje gufungwa igihe kirekire kurushaho, iyo bitaba ko mu mwaka ushize wa 2024, umucamanza wo mu rukiko rw’ubujurire, yagabanyije igihano yari yarakatiwe cyo gufungwa imyaka 24, avuga ko gikabije.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved