Uwagiye kwiha akabyizi ku mugore w’undi mugabo yahuye n’ingaruka zikomeye

Ku wa 21 Mutarama 2024, Inzego z’umutekano mu Karere ka Kayonza, Umurenge wa Rwinkwavu, Akagari ka Mbarara mu Mudugudu wa Gashushyi zataye muri yombi abantu babiri barimo umugabo wasanzwe mu rugo rw’undi mugabo asambana n’umugore we ku buriri bwabo.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wafatiwe mu cyuho asambana afite imyaka 32 y’amavuko, mu gihe umugore we afite imyaka 25, abaturage basanzwe bazi uyu muryango bavuze ko wari ubanye neza nta kibazo ahubwo nabo ubwo batunguwe n’ibyabaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari yatangaje ko kugira ngo uyu mugabo afatirwe mu cyuho uwatanze amakuru ari nyiri urugo, kuko yageze iwe abibonye, ahamagara inzego z’umutekano. Ati “Umugabo ntabwo yari ahari, umugore rero ahita atumaho ihabara rye iwe mu rugo. Umugabo na we yahageze mu masaha y’ijoro asanga bari kwiha akabyizi.”

Inkuru Wasoma:  Humvikanye irindi tsinda ryiyise ‘Abasuka’ rivugwaho kubangamira Ubumwe bw’Abanyarwanda

Gitifu Bagirigomwa yakomeje agira ati “Yahise asubira inyuma aragenda atabaza Abanyerondo baraza bashyiraho akagufuri kugira ngo badasohoka bigateza ibibazo, bagumyemo kugeza inzego z’umutekano zihageze tubajyana kuri RIB.”

Uyu muyobozi yaboneyeho kongera kwibutsa abashakanye kubaha amasezerano bahanye, bakiga kwiyubaha ndetse bakaniyubahisha. Yibutsa abaturage kwirinda icyaha nk’iki cyo gucana inyuma kuko ubusanzwe gihanwa n’amategeko kandi kikaba igisebo ku muryango.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved