Nyirashyerezo Daphrose ni malaika murinzi watujwe mu mudugudu wa Gashinya mu murenge wa Nduba ho mu karere ka Gasabo, arimo gutabariza umwana yahawe n’ubuyobozi nka malaika murinzi ngo abe yabasha kumwitaho, ngo ariko kuva yavanwa mu murenge wa Kinyinya akarekezwa muri uyu murenge wa Nduba aho yagiye gutuzwa, uyu mwana akaba atarahabwa na litiro y’amata.
Daphrose akomeza avuga kubera iyi mpamvu uyu mwana yahawe amaze kugira ikibazo cy’uburwayi bwa bwaki, ati” sociale wanyimuye yanzanye hano amurikira uwo muri uyu murenge, avuga ko njyewe mfite ikibazo cyihariye agomba kunyitaho, ariko umwana yarwaye bwaki yo kumisha, kandi aho nari ntuye nari mpamaze imyaka 45”.
Yakomeje avuga ko umwana amaze imyaka 4 kuva ageze muri Nduba, ariko akaba akeneye ubufasha kuko nta muntu n’umwe wigeze umwitaho yewe na social w’umurenge yaje kumwegera amubaza impamvu atamuhaye ubufasha, social amubwira ko yakwiga umushinga, ariko imyaka ikaba ibaye imyaka 2 nta kintu baramusubiza ku mushinga yabamurikiye.
Avuga ibibazo afite yavuze ko kubera nta bushobozi na buke, no kuba umwana yamujyana ku ishuri akaba ari ibintu bimugoye cyane ko no kumubonera inkweto za bodaboda zo kwambara ari ibintu bimugora cyane, ahanini bitewe n’ubukene.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nduba, Nibagwire Jeanne, avuga ko iki kibazo Atari akizi ariko agiye kubikurikirana.
Si muri uyu murenge wa Nduba gusa iki kibazo cy’abana bahabwa ba Malaika murinzi babatabariza gusa, kuko ni kenshi abahawe abana bo kureba bavuga ko ubuyobozi nta kintu babafasha, bakavuga ko bagakwiye kwitabwaho kugira ngo aba bana babashe kugira ubuzima bwiza nk’uko btn tv dukesha iyi nkuru babitangaje.
Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video