Urubanza rw’ubujurire rwa Bamporiki Edouard rukimara gusomwa amaze gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya million 30 z’amafranga y’u Rwanda, umunyamakuru Scovia Mutesi yahise akora ikiganiro ari kuvuga ku bifi binini bishobora kuba byarakingiwe ikibaba muri iyi dosiye ariko ntibivugweho mu rukiko.
Mu bifi byitwa ko ari binini Scovia Mutesi yashyize mu majwi, harimo umuyobozi mu mujyi wa Kigali witwa Mpabwanamaguru, hakabamo umucamanza wafunguye umugore w’umugabo wahaye Bamporiki ruswa ubwo yafungwaga na we azize gutanga ruswa y’uruganda rw’imiheha, akanavuga ko hari undi muntu ataramenya neza uri inyuma ya byose ariko kuri ubu Bamporiki akaba ariwe waguye mu mutego gusa.
Mu biganiro bitandukanye umugabo witwa Rwema yagiye akora kuma Youtube channel yagiye atanga ingero zijyanye n’amategeko zigaragaza uko urubanza ruzagenda, ndetse kuko uyu mugabo akunda gusesengura mu mategeko akagaragaza uko biagendekera Bamporiki.
Mu kiganiro Rwema yigeze gukorana na Cassien Pizzo kuri Max tv, yigeze kuvuga ko Bamporiki naramuka ajuriye azongererwa ibihano by’igifungo kubyo yari yarahawe mbere, ndetse akanamugira inama y’uburyo agomba kwitwara akimara guhabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka ine, yagize ati “ ndi Bamporiki nahita mfata agakapu ka njye nkijyana I Mageragere kuko nibyo byiza bishobora no kumpa amahirwe yo kuzafungurwa vuba.”
Gusa siko byagenze icyo gihe nibwo Bamporiki yahise yongera kujurira biza kurangira koko nk’uko Rwema yabivuze ahawe igihano cy’igifungo cy’imyaka 5. Umwanzuro ukimara kuba uyu Rwema aganira na Max tv yatangaje ko yari yarabivuze, ndetse anagaragaza ingingo zari kurengera Bamporiki agafungurwa vuba, dore ko iyo yemera kujya gufungwa icyo gihe ubu aba asigaje amezi makeya ngo umwaka w’igifungo urangire kuko n’ubundi yari afunzwe mu rugo, ariko ubu aho yagakwiye kuba asigaje imyaka 3 agiye gutangira bushya asigaje 5.
Ubwo yakoraga iki kiganiro, Rwema yavuze ko ashaka kubwiriraho n’abanyamakuru bamwe na bamwe cyane cyane nka Mutesi Scovia uri gukora inkuru avuga ko hari abandi bantu babyihishe inyuma batazwi nk’uko twigeze kubibagezaho muri iyi nkuru, rwema yavuze amenyesha Mutesi ko mbere hose byari bizwi ko Bamporiki akunda kujya ruswa ariko ibimenyetso bimufata bikabura, bityo ibyo Mutesi yibwira ko hari ababiri inyuma byose ni agatego yari yaratezwe.
Rwema yagize ati “ ntawe uyoberwa umwibye ahubwo ayoberwa uwo amuhishe, rero byari ngombwa ko hashakwa ibimenyetso byo gufata Bamporiki yakira ruswa kuko yari amaze kurambirana mu kurya ruswa, nibwo hateguwe byose uko bivugwa na Mutesi, bityo muri muntu wese haba Mpabwanamaguru, haba minister ndetse n’abandi bose bari bashyize hamwe kugira ngo Bamporiki afatanwe igihanga, kandi biriya byemewe n’amategeko cyane.”
Rwema yakomeje agira inama Bamporiki amubwira ko ariwe wakoze amakosa ariko aracyafite amahirwe ashobora kumufunguza vuba cyane, yagize ati “iyaba yaragiye akimara guhabwa igihano cy’urukiko rwa mbere, ubu aba ari hafi gufungurwa, ariko nanubu aracyafite amahirwe kuko hari ibintu bigera kuri bitanu bishobora kumufunguza vuba byihuse. Icya mbere baramwunamuye rero nagende agire umumaro nk’uko yabisabaga mu rukiko, nagira umumaro azaba ari kwiha amahirwe.”
Rwema yakomeje avuga ati “ icya kabiri cyamufunguza vuba ni imbabazi za perezida, Bamporiki niyitwara neza muri gereza ashobora kwandikira perezida kuko perezida ni umuntu woroshye kandi wumva yamubabarira, naho mu bindi bishobora kumufunguza vuba harimo imbabazi rusange, imbabazi zitagenwa n’itegeko n’ibindi.”
Bamporiki yakatiwe igifungo cy’imyaka 5 n’ihazabu ya million 30 z’amafranga y’u Rwanda kuwa 23 mutarama 2023 ndetse saa ine z’iryo joro arara agejejwe muri gereza ya Mageragere aho agiye kubahiriza icyemezo cy’urukiko rw’ubujurire, kugeza ubu akaba atemerewe kongera kujurira kuko imanza zishinjabyaba uwahawe igifungo yemerewe kujurira gusa igihe yahawe igifungo byibura cy’imyaka 15.