Nyuma y’uko urubanza rwa Bamporiki Edouard rusubitswe nk’uko twabibagejejeho kubwo kuba nta mwunganizi we wari wabonetse akabitanga nk’impamvu, rwahise rwimurirwa kuwa 21 nzeri 2022 saa mbili za mugitondo n’ubundi ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

 

Nk’uko bisanzwe ibiganiro mu itangazamakuru niko biba biri gukorwa ndetse n’amakuru mashya akamenyekana, ariko kuri iki kirego cya Bamporiki, uretse kumva ngo yafashwe arimo kwaka indonke, abantu benshi ntago bazi ngo ni nde wayimuhaga cyangwa se ni iyihe mpamvu, ari nayo makuru mashya twakiriye.

Abanyamakuru bose bari mu rujijo kubera uburyo Bamporiki Edouard yajemo ku rukiko

 

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru kuri YouTube, Rwema usanzwe umenyerewe nk’umusesenguzi agendeye ku mategeko ndetse n’ibihano bihabwa uwakoze ibyaha, yagaragaje inzira ndetse n’uburyo Bamporiki Edouard yakiriyemo indonke, ndetse yewe bikaba Atari ibintu byabaye bwa mbere, aho yanagaragaje ko bikimara kumenyakana Bamporiki akandika kuri twitter asaba umukuru w’igihugu imbabazi yasaga nushaka gusibanganya icyaha cya mbere.

 

Rwema yavuze ko mu makuru afite ni uko mbere y’uko Bamporiki akurwa ku mirimo ye n’ubundi yari asanzwe afite ikirego muri RIB aho yaregwaga n’umugabo witwa Norbert Gatera, ari nawe umurega akanaba ari nawe uvugwaho kumuha ruswa.

 

Uyu mugabo Gatera ngo yahoze ari inshuti magara na Bamporiki guhera mu myaka 15 yashize, akaba yari afite depot y’inzoga ariko aza kuyihinduramo uruganda, aribwo Bamporiki abinyujije kuwundi muntu ufite izina ry’akabyiniriro kitwa Shema yamubwiraga ko agomba kumuha amafranga runaka kugira ngo atazamufungira.

 

Gatera yakomeje kunangira ariko agiye gutungurwa asanga business ye bayifunze, agiye kubaza umujyi wa Kigali, bamubwira ko ahantu yashyize uruganda hatemewe bityo ntago hafungurwa, nyuma Bamporiki amubwira ko yamubwiye ko agomba kugira icyo akora kugira ngo azongere gufungurirwa, aribwo yamwatse ruswa (indonke: ikintu cyose gitanzwe cyangwa cyakiriwe kugira ngo hakorwe cyangwa hatakorwa igikorwa runaka).

 

Rwema yavuze ko amakuru afite ari uko ruswa Bamporiki yari arimo kwaka Gatera Atari ubwa mbere yari ayimwatse, kuko na mbere yari yaramuhaye ruswa ya million 10 ubwo yari ari mu kirego cyo kuvana mu menyo ya rubamba umugore wa Gatera wari wafashwe atanga ruswa y’ibihumbi 500, ari naho yahereye avuga ko ubwo yandikaga kuri twitter asaba imbabazi, yasaga nushaka kuzimya ibimenyetso kugira ngo hataza gukorwa ubutasi bucukumbuye nk’uko Apotre Mutabazi yabisabaga, ariko bikaba iby’ubusa iki gihe cyose akaba aribyo byari biri gukorwa.

 

Yakomeje avuga ko uretse no kuba bari inshuti, Bamporiki yanabaye MC ( umusangiza w’amagambo) mu bukwe bwa Gatera ariko bikanga akamubera undi. Ngo Gatera ubwo yakwaga ruswa mbere na Bamporiki yari yaratanze ikirego muri RIB ko bamporiki amumereye nabi amwaka ruswa kugira ngo atazamufungira.

 

Ngo umunsi Bamporiki afatwa rero yari ari muri Grand legacy hotel, aho amafranga yari ari kunyuzwa binyuzwe mu mu seriveri uhakora. Rwema yavuze ku ibyaha nubwo abantu bavuga ko Bamporiki akurikiranweho icyaha cyo kwakira ruswa, ariko urebye muri rusange dosiye ye iramutse yarakorewe ubucukumbuzi yaba irimo ibyaha bitatu.

Undi mu minisitiri ahagaritswe ku mirimo ye

 

Gukoresha igitinyiro bagakora byose utegetse kuko bagutinya, Kwaka indonke nyirizina ndetse no Gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko. Yakomeje anavuga ko mu makuru yamenye harimo no kuba Bamporiki yarahozaga ku nkeke Gatera amubwira ko hari n’ibyo agomba kujya amumenyera buri kwezi, akaba yabyise Impamvu nkomezacyaha.

 

Icyaha Bamporiki aregwa cyo gusaba no kwakira indonke, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya kane y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Iteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, cyangwa wemera amasezerano yabyo kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze, cyangwa yifashishije imirimo ye kugira ngo gikorwe cyangwa kidakorwa, aba akoze icyaha.

Dore igisubizo polisi yahaye uwabajije niba uramutse uguriye amazi umu polisi yaba ari ruswa umuhaye

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye. Iyo byakozwe kugira ngo hakorwe ikinyuranyije n’amategeko, igihano kiba igifungo kirenze imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse, yakiriye cyangwa yatanze.

Yacurujwe ibihumbi 5000 by’amadorari mu gihugu cy’abarabu

UMUGORE MWIZA UBURYO YABAYE, NYUMA Y’IMYAKA 2 ABORERA MU NZU

Yakundanye n’umusore mugenzi we kugira ngo arebe ko yazajya muri America

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYA RWEMA

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved