Ubushinjacyaha bwa Koreya y’Epfo bwafunze Kim Yong Hyun wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, ashinjwa uruhare mu gutanga igitekerezo cyatumye Perezida Yoon Suk Yeol ashyiraho ibihe bidasanzwe.
Byabaye kuri iki Cyumweru nyuma y’amasahe make Perezida Yoon asimbutse kweguzwa n’Inteko Ishinga Amategeko, nyuma y’uko habuze ubwiganze buhagije ngo Inteko imutakarize icyizere.
Kim Yong Hyun wahoze ari Minisitiri w’Ingabo yafungiwe muri gereza iri mu murwa mukuru Seoul, mu gihe iperereza rikomeje.
Kim yeguye kuri uyu wa Kane nyuma y’aho amashyaka atavuga rumwe na Leta asabye ko abagize uruhare mu ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe bitamaze akanya, begura.
Kuwa Kabiri nibwo Perezida Yoon yashyizeho ibihe bidasanzwe, imodoka n’indege bya gisirikare byerekeza ku Nteko Ishinga Amategeko aho abigaragambya bari bari. Nyuma y’amasaha make ibihe bidasanzwe byakuwe nyuma yo guterwa utwatsi n’Inteko Ishinga Amategeko.
Kim yaje kuvuga ko ari we wasabye abasirikare kujya ku Nteko Ishinga Amategeko, nubwo benshi batabyemeye kuko Perezida Yoon ari we ubifite mu bubasha.
Kuva yajya ku butegetsi mu 2022, Yoon yagiye agorwa kenshi no kugira ngo imigambi ye ishyirwa mu bikorwa binyuze mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko yuzuyemo benshi batavuga rumwe na we.
Mbere yo gutangaza ibihe bidasanzwe, Yoon yavuze ko Inteko yuzuyemo abanyabyaha, bityo ko agiye guhangana nabo.