Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza miliyari nyinshi zagombaga kubaka gereza

Uwahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wungirije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bernard Takaishe, yatawe muri yombi n’Inzego z’iperereza, nyuma y’uko bimenyekanye ko yagize yagize uruhare mu guhombya Leta arenga Miliyari 6 Frw (5$ Miliyoni), yari agenewe kubaka gereza nshya mu Murwa Mukuru i Kinshasa. https://imirasiretv.com/inzoga-yinkorano-yitwa-igisawasawa-ikomeje-gukoresha-amabara-abaturage-bayinyoye/

Ayo mafaranga yari yishyuwe Sosiyete yigenga yaje gufunga imiryango, ndetse n’ayo mafaranga aburirwa irengero, nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta. Minisitiri w’Ubutabera wa DRC, Constant Mutamba yagize ati “Arenga miliyoni 5 z’amadolari yari yagenewe kubaka gereza, yaranyerejwe. Ibikorwa byo guta muri yombi byatangiye, kandi abantu babigizemo uruhare bamaze gufatwa kubera ubwo bujura.”

Mu kiganiro yagiranye n’Abayobozi bakuru ba gereza Nkuru y’Igihugu, Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba, yavuze ko abanyereza imitungo ya Leta batazihanganirwa, aho yakoresheje imvugo yumvikanamo urwenya, ati “N’imbwa yanjye nubwo ari indyanyama ariko ihumurirwa n’inyerezwa.”

Ibi bibayeho mu gihe muri iki Gihugu rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi hanengwa uburyo bw’imifungire yaho y’ubucucike bukabije bw’imfungwa n’abagororwa, mu gihe Gereza yagombaga kubakwa muri ariya mafaranga yanyerejwe, yari kubikemura.

Inkuru Wasoma:  Elon Musk yatutse Chancellor w’u Budage

Minisitiri w’Ubutabera Constant Mutamba na we ubwe yemera ko hari ibibazo uruhuri mu mifungire y’iki Gihugu, aho yavuze ko imfungwa “zifatwa nk’aho atari abantu ahubwo nk’inyamaswa” ndetse anagaragaza ko hari abantu bafungwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, abandi bagafungwa igihe kirenze icyo bakatiwe, no kuba abafunze bagaburirwa amafunguro mabi.

Minisitiri Mutamba kandi yatangaje ko hafashwe ingamba zo gutangira gufatira imitungo y’abakekwaho iri nyerezwa avuga ko aya mafaranga agomba kugaruka mu isanduku ya Leta. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ry’Uburenganzira bw’Umuntu, ryashyize hanze raporo igaragaza ko abantu 238 bapfiriye mu magereza yo muri DRC mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024. https://imirasiretv.com/cristiano-ronaldo-yakoze-youtube-channel-ica-agahigo-kadasanzwe-mu-masaha-atarenze-atatu-gusa/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved