Aleksei Bugayev wari umwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Burusiya mu mikino ya Euro 2004 yabereye muri Portugal, yiciwe mu ntambara imaze amezi 34 igihugu cye gihanganye na Ukraine.
Inkuru y’urupfu rwe, yaraye yemejwe na Ivan Bugayev, Se umubyara akaba ari na we wari ushinzwe kumushakira akaryo, wabwiye Sport24 ko umwana we koko yitabye Imana aguye ku rugamba.
Bugayev akaba apfuye ku myaka 43, yakiniye amakipe arimo Lokomotiv Moscow na Torpedo z’iwabo,anakinira imikino itandukanye mu ikipe y’igihugu y’u Burusiya.
Mu mwaka wa 2010 ni bwo yasezeye ruhago afite imyaka 29 yonyine, aho yahise ajya gukora ubucuruzi busanzwe.
Uyu muri Nzeri uyu mwaka yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka icyenda n’’amezi atandatu, nyuma yo gufatanwa ibiyobyabwenge akemera ko asanzwe abicuruza.
Nk’uko bisanzwe ku bafungwa bo muri iki gihugu, yahise asaba ko yajya kurwana muri Ukraine kugira ngo agabanyirizwe ibihano, ndetse birangira yemerewe nubwo atahiriwe kuko yahise yicwa.