Uwahoze ari umukunzi wa Diamond platnumz Hamissa Mobbeto ahakana ko atibagishije isura ngo ase neza

Hamissa Hassan Mobbeto rwiyemezamirimo w’imyaka 28 wahoze ari n’umunyamidelikazi, ndetse yamamaye cyane ubwo yakundanaga n’umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzaniya Diamond Platnumz banabyaranye umwana wabo witwa Dylan Abdul Naseeb.Kubera ubwiza bw’isura afite avugwaho cyane kuba ashobora kuba yaribagishije isura.

Bitewe n’ubwiza uyu Hamissa Mobbeto azwiho ndetse abantu benshi batandukanye bamaze iminsi bibaza niba koko yaba ari uruhu rwe cyangwa afite irindi banga yakoresheje adashaka gutangaza,abandi bakerura bakavuga ko ashobora kuba yaribagishije isura kugira ngo agire ubwiza bugaragarira buri wese. Ibi uyu mugore abihakana yivuye inyuma avuga ko ari ubwiza bwe busanzwe.

Ubwo bamubazaga iki kibazo yagize ati”ku kibazo kijyanye no kuba naribagishije isura, ukuri ni uko ntigeze nkoresha uburyo ubwo aribwo bwose mu guhindura isura yanjye, uku mubona iyi sura yanjye niko navutse meze, nta kintu na kimwe nigeze nkoresha ngo mpindure imigaragarire y’isura yanjye, rero abakomeje kuvuga ibyo bihuha sinzi aho muri kubikura”.

Inkuru Wasoma:  Hamenyekanye itariki Prince Kid azaburaniraho urubanza rw'ubujurire.

Uyu mugore kandi aherutse kugaragara ari kumwe n’uwo bari kwita umukunzi we mushya uzwi kwizina rya Kevin, yabajijwe niba azongera umuryango hamwe n’uyu mukunzi we mushya yagize ati”Yego rwose, nakwishimira kwagura umuryango nkagira abana benshi Imana impaye umugisha, wenda nkibaruka abandi bana nkagira nka 5 cyangwa 7 ariko bitari vuba aha,bikaba nko mu myaka itatu iri imbere.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved