Nyuma y’uko kuwa Gatanu, itariki ya 10 Werurwe, Umucamanza Eric Twambajimana, w’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, atawe muri yombi azira gutanga impapuro za RIB zihamagaza uregwa z’impimbano ku muntu washakaga kuzifashisha mu gusaba ubuhungro mu Burayi, ubu uwo muntu yamenyekanye. Uyu muntu yasabaga ubuhungiro mu Burayi avuga ko ashakishwa n’urwego rw’ubugenzacyaha kubera impamvu za politiki. Urujijo ni rwinshi ku rupfu rw’umugore utamenyekanye imyirondoro
Times Sport yamenye ko umuntu uvugwa ari David Rumanzi, wahoze atoza amakipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 13 mu ishuri rya Paris Saint Germain (PSG) mu Rwanda riherereye mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo. Rumanzi yahunze igihugu muri Gicurasi 2022 ubwo we, hamwe n’abandi batoza, baherekezaga ikipe y’abahungu y’abaterengeje imyaka 13 ya Academy ya Academy mu Rwanda, yari yitabiriye amarushanwa ngarukamwaka y’igikombe cy’Isi cy’amashuri yigisha ruhago ku nshuro ya mbere.
Ku itariki ya 25 Gicurasi, ubwo ikipe yagarukaga mu rugo nyuma y’aya marushanwa, umutoza yagumye mu Bufaransa atangira gushaka ubuhungiro. Nk’uko amakuru abitangaza, Rumanzi nyuma yo kugerageza igihe kirekire akananirwa kubona ibyangombwa byamufasha kubona ubuhungiro, yakoresheje inshuti ye Twambajimana kugira ngo amufashe kubona impapuro zo guhamagazwa na RIB kugira ngo azikoreshe mu gushaka ubuhungiro mu gihugu cy’u Burayi.
Icyakora, izo nyandiko zafatiwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mbere yo kugera kuri Rumanzi; ntibiramenyekana neza niba yarakurikiranywe mbere. Henry Brulart Muhire, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru (Ferwafa), yemeje ko bari bazi ko Rumanzi atagarukanye n’iyi kipe kandi ko yari yamaze gukurwa mu bakozi ba Academy.
Muhire yatangarije Times Sport ati: “Nta kindi nakagombye gukora ku rwego rwanjye, usibye kumukura ku rutonde rw’abakozi.” Hagati aho, umucamanza wamufashaga afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe iperereza rigikomeje. Aramutse ahamwe n’icyaha, ashobora gufungwa imyaka irindwi agacibwa n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni 5. src: Bwiza