Tariki 8 werurwe 2022 nibwo twabagejejeho iyi nkuru ya Kabahizi Fridaus bwa mbere wavugaga ko Uwihoreye Jean Bosco Mustafa wamenyekanye nka Ndimbati babyaranye abana b’impanga ariko akanga kumufasha kubarera, aho Kabahizi avuga ko yabonanye na Ndimbati wamunywesheje inzoga akamusindisha tariki 24 ukuboza 2019.

 

Icyo gihe Kabahizi yari yakoreye ikiganiro kuri channel ya youtube Isimbi tv ari naho iyi nkuru yatangiye kugera ahantu hose, byaje gutuma Ndimbati bamufunga kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha yakoreye Kabahizi uvuga ko Atari yakuzuza imyaka y’ubukure 18.

Ndimbati yatawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB

 

Ubwo Ndimbati yitabaga urukiko bwa mbere ntago yigeze ahakana ko yabyaranye na Kabahizi ndetse anemera abana ko anasanzwe abarera, ariko yisobanura avuga ko ari akagambane yagiriwe kugira ngo bamushyire hasi, ndetse n’itariki bavuga babonaniyeho ikaba itari yo kuko we avuga ko yabonanye na Kabahizi tariki 1 mutarama 2020.

 

Ubwo Ndimbati yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa urukiko rwahamije ko ajya gufungwa iminsi mirongo itatu, ariko nabwo nyuma aza kujurira yongeye kuburana bahamya ko akomeza gufungwa iminsi 30, kugeza igihe azaburanira urubanza rwe mu mizi.

Papa wa wamukobwa wafungishije Ndimbati avuze imyaka ye ya nyayo

 

Tariki 13 nzeri 2022 nibwo Ndimbati yitabye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane urubanza rwe mu mizi, ariko urubanza rurimo kuba nibwo hagaragaye umugabo avuga ko aje gutanga ubuhamya kuri Ndimbati bwo kumushinjura, ariko urukiko rumusaba ko aba ategereje rukaza kumutumaho, biza kurangira urukiko rurangije urubanza rutamuhamagaye ngo ajye gutanga ubuhamya ndetse gutanga ibimenyetso ku ruhande rw’uwunganira Ndimbati nawe yabikomojeho ko hari umutanga buhamya ariko ntibabiha agaciro.

 

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru, nyiri EL CLASSICO BEACH iherereye mu karere ka Rubavu ahitwa kuri Braseri uzwi cyane ku izina rya WEST akaba yaranagaragaye ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ubwo Ndimbati yaburanaga, yasobanuye ko ibyo Ndimbati avuga aribyo kuko tariki 24 ukuboza 2019 yari ari kuri EL CLASSICO BEACH, ati” njyewe nari nje gutanga ubuhamya bw’uko tariki 24 na 25 z’ukwa 12 umwaka wa 2019, Ndimbati yari ari hano kuko yari yaje mu gitaramo cyo gushimisha abana”.

Ndimbati yashinjije umunyamakuru Sabin wa isimbi ko yamugambaniye ashaka kumwaka amafranga

 

West yakomeje avuga ko tariki 24 Ndimbati yakoze icyo gitaramo, gusa ntiyaharara ariko yaraye mu mugi wa Rubavu kubera ko na tariki 25 yaragarutse gukomeza igitaramo, rero akaba yari aje gutanga ubwo buhamya nk’uko Ndimbati n’umunyamategeko we babivuga akaba ahari nk’umutangabuhamya, mu gihe ubushinjacyaha bwo bubivuga mu magambo ariko ntawo kubihamya.

 

Yakomeje avuga ko yategereje ko bamuhamagara ngo atange ubuhamya ariko bikarangira urubanza rurangiye batamuhamagaye, abajijwe impamvu atagiye kubivuga mbere hose agategereza ko bigera iki gihe, yagize ati” ubundi ubuhamya nk’ubu buba bukenewe mu rubanza rw’imizi, kuko biriya byo kuburana ifungwa n’ifungurwa byo bareba ku buremere bw’icyaha umuntu aregwa bagafata umwanzuro, rero naje igihe nkenewe”.

 

Yagize ati” ikintu navuga ku kirego cya Ndimbati, ni uko ubutabera bugomba kureba kuko ibyo Ndimbati avuga ni ukuri, kandi nanjye ndi umuhamya wabyo kuko yari ari hano ari gushimisha abana bishimye cyane, rero kuba Ndimbati yemera ko yabyaranye na Fridaus, ubutabera buzarebe uburyo bwakora kuburyo abana batazaba imfubyi kandi papa wabo afunze”.

 

Ni mu gihe ubwo Ndimbati yaburanaga mu buryo bw’ikoranabuhanga we n’umwunganira mu mategeko basabye ko hashishozwa mu kureba ku bimenyetso batanga, ndetse bakita no ku nyungu z’abana aho yasabye ko yarekurwa akajya kurera abana be.

Ndimbati yasabye ikintu gikomeye mu rukiko.

Urukiko rwanzuye ko ruzasoma urubanza rwa Ndimbati tariki 29 nzeri 2022.

Uburanira Ndimbati yasobanuye uko urubanza rwagenze imbere mu rukiko

Intambara y’amagambo hagati ya Eric Semuhungu n’umusore yahaye amadorari 500 ngo amwamamarize ubutinganyi kuri twitter ye akayanga.

SAMUSURE ABWIYE AMAGAMBO AKOMEYE WA MUKOBWA WAVUZE KO YAMWANDUJE SIDA

Umuhanzikazi Bwiza akomeje kuvugwa kubera amashusho ye ari mu busambanyi

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved