Hari umuturage witwa Mukeshimana utuye mu kagari ka Murama mu mudugudu wa Taba,Umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo, wavuze ko yakodesheje inzu Apotre Mutabazi akamwishyura amezi 3 maze inzu akayisiga ifunze, kuri ubu akaba amaze amezi 8 yaramubuze ngo amwishyure cyangwa se afungurwe hajyemo undi muntu.
Ubwo yaganiraga na BTN dukesha iyi nkuru, Mukeshimana yagize ati” Mutabazi yaje hano mu kwezi kwa 9 k’umwaka ushize, anyishyura amezi 3, ariko kuva mukwa mbere kugeza ubungubu ahora ambwira ngo azaza ariko ntago aza narategereje ndaheba.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko yagiye kurega Mutabazi ku kagari bamwohereza ku murenge, agiye ku murenge gitifu w’umurenge amubwira ko nta muntu bazongera gufungurira inzu kubera ko iyo bafunguye inzu y’abandi nyiri kuyikodesha yishyuza indishyi za mirenge, agiye mu bunzi bamuha urupapuro rwo guhamagaza Mutabazi (convocation) ariko azenguruka Gicumbi yose ashaka aho Mutabazi atuye aramubura, aribwo yafashe umwanzuro wo kwitabaza itangazamakuru.
Ati” Mutabazi yazanye matera, umukeka n’inkweto ashyiramo ahangaha, ntegereza ko hari ikindi kintu yazana muri iyi nzu cyangwa se ngo aze kuyituramo ariko ndaheba, none inzu yanjye igihe kumara umwaka ahangaha ikinze, igiye no gusenyuka.”
Yakomeje asobanura ko kandi yashatse kujya muri RIB bamubwira ko icyo kirego cye batacyakira, asubira mu bunzi bamubwira ko batakora convocation ya kabiri batabona ahantu ubuyobozi bwasinyishije Mutabazi kuri convocation ya mbere, none akaba yaraheze mu rungabangabo niba Umurenge byanze n’akarere kabizemo ibibazo bikemuke, kuko afite ubwoba bw’uko akinguye Mutabazi ashobora kuza kumurihisha amafranga menshi.
Apotre Mutabazi akomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga kubera ibyo yakoreye umutwe we.
Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugisha Apotre Mutabazi ku murongo wa telephone ntago yabashije kuboneka, ndetse n’ubutumwa yamwandikiye nabwo ntiyabusubiza. Byatumye umunyamakuru avugana na Havuguziga Charles umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya, avuga ko inshuro zose yavuganye na Mutabazi yamubwiye ko igihe cyose azazira azishyura inzu, ariko nibaramuka bayifunguye bazamwishyura ibya mirenge.
Umuyobozi w’akarere ka Gasabo wungirije, bwana Mudaheranwa Regis yavuze ko iki kibazo bamaze kukimenya kandi bamaze no kugira umurongo w’uko kigomba gukemuka. Source: BTN TV.