Uwamenyekanye mu gucunga umutekano w’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda yakubiswe ajyanwa mu Bitaro-AMAFOTO

Bahimba Hamis umwe mu basore b’ibigango usanzwe ukora akazi ko gucungira umutekano abahanzi b’ibyamamare batandukanye,  yakubiswe agirwa intere n’umugabo ufite akabari i Kiramurizi mu  Karere ka Gatsibo, kugeza ubu akaba arembyeye mu Bitaro bya Kiziguro.

Amakuru avuga ko uyu musore Bahimba, ku wa 25 Ukuboza 2023 yinjiye mu byo gutegure ibirori mu kabari gaherereye mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo, bivugwa ko ibi birori byari gutumirwamo abahanzi barimo Khalifan na Yampano. Nyuma yo gutegura ibi birori Ubuyobozi bw’Umurenge bwahisemo guhagarika iki gitaramo kuko nta byangombwa bari babifitiye.

Aya makuru yemezwa na Kubwimana Eric umurwaje. Aho yakomeje avuga ko kubera uyu musore ariwe wateguye ibi bitaramo agatumira abahanzi, ari we wiyishyurije, bityo ntiyishimiye uburyo igitarano cyafunzwe cyane ko nyiri akabari atari afite ibyangombwa. Byatumye ahita ajya kumurega ku Murenge undi na we bamuhamagaza ku wa 29 Ukuboza ariko ntiyajyayo.

Inkuru Wasoma:  Wa musore wacurangiraga Clarisse Karasira avuze uburyo yamwihenuyeho amaze kuba umu star| avuze byinshi kuri we abantu batazi

Nyuma y’uko ubwa mbere atitabye nyiri akabari yahawe urwandiko rumutumiza ku wa 03 Mutarama 2024, mbere yo kwitaba kuri iyo tariki, yafashe abasore babiri bakora muri aka kabari bakubita Bahimba aho yari acumbitse kuko aka kabari kagira amacumbi, bamugira intere nyuma aza kujyanwa mu Bitaro ahabwa ubutabazi bw’ibanze.

Aya makuru yahamijwe kandi n’Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gatsibo, Sekanyange j. Leanard avuga ko abakoze uru rugomo batawe muri yombi ndetse uwahohotewe yamaze gutanga ikirego cye muri RIB.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved