Claudine DeLucco Uwanyiligira wayoboye Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, nk’umuyobozi wungirije yitabye Imana mu ijoro ryakeye.
Uwanyiligira yabaye Umuyobozi wungirije wa RBA kuva mu 2013. Icyo gihe ni we wari ushinzwe gukurikirana amashami ashinzwe ibijyanye n’igenamigambi, imari, ubukungu, imenyekanishabikorwa, abakozi n’imiyoborere.
Abazi nyakwigendera baravuga ko yari umuntu urwanira ishyaka igihugu, muri make yari Inkotanyi.
Ange Soubirous Tambineza yahamirije Imvaho Nshya ko nyakwigendera yarwanye intambara y’abasebya igihugu.
Akomeza agira ati: “Ikindi yari umu feminist (umuntu uharanira uburenganzira bw’abagore n’abakobwa).”
Mbere yo guhabwa inshingano muri RBA, Uwanyiligira yari umukozi wa InterNews.
Kuva mu 2023 yakoraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakoraga mu kigo cyitwa Global Solutions Agency LLC ashinzwe ubugenzuzi mu mishinga ireba Afurika na Caraibes.