Nyirarugero Dancille wari guverineri w’Intara y’Amajyaruguru akaba yagizwe komiseri muri Komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare (RDRC), yashimiye perezida Kagame ukomeje kumugirira icyizere. Nyirarugero yahawe izi nshingano kuwa 10 Kanama 2023 nk’uko bigaragara mu itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Nyirarugero Dancille wasimbuwe na Maurice Mugabowagahunde ku mwanya wa guverineri w’intara y’Amajyaruguru yagize ati “Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbashimiye icyizere mukomeje kungirira, mungira komiseri muri komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare. Ndabizeza ko ntazabatenguha.”
Nyirarugero yagizwe guverineri w’Intara y’Amajyaruguru kuwa 15 Werurwe 2021. Yavutse mu mwaka wa 1970, yiga amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Rungu riri mu murenge wa Gacaca mu karere ka Musanze, ayisumbuye yayakomereje muri Lycee Notre Damme de Citeaux I Kigali, naho icyiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza abyiga muri INES-Ruhengeri yiga iby’Ubukungu.
Icyiciro cya gatatu cya kaminuza yacyize muri Kaminuza ya Makerere iba Uganda, yiga n’ikindi cya gatatu mu Budage mu bijyanye n’Ireme ry’Uburezi agisoza muri 2019. Yahawe akazi k’Ubwarimu muri kaminuza ya INES-Ruhengeri yigagaho nyuma yo kugira amanota menshi, nyuma akomereza imirimo ye mu ishuri rikuru rya Muhabura Integrated Polytechnic College (MIPC) aho yari akuriye ishami ry’amasomo y’Ubucuruzi.