Nyuma y’uko Uwayezu Jean Fidele wari umaze imyaka 4 ari Perezida w’ikipe ya Rayon Sports yeguye avuga ko ari ku bw’impamvu z’uburwayi, bikomeje kuvugwa ko yeguye asigiye iyi kipe 400 Frw z’umwenda iyi kipe yari ibereyemo abantu batandukanye. https://imirasiretv.com/umuhanzi-wumunyarwandakazi-yatangiye-gukurikiranwa-akekwaho-gukwirakwiza-amashusho-ye-yurukozasoni/
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Gicurasi uyu mwaka, Uwayezu yavuze ko ubwo yajyaga ku buyobozi bw’iyi kipe yayisanganye umwenda wa miliyoni 827 Frw, akaba yari amaze kwishyura ½. Yagize ati “Twaraje dusanga dufite amadeni 827, ubwo buzima urumva ni ikibazo, turimo turagenda turwana no kwishyura abantu, abakinnyi, amahoteli ibyo ni ikibazo bisaba kubanza kubaka.”
Yakomeje agira ati “Ayo mafaranga birumvikana ko yari menshi kandi ikindi mwibuke ko imyaka ibiri ya mbere ya komite tuyoboye yari Covid, ntacyakozwe byari ibibazo, ubu rero nubwo ntafite imibare neza ariko byagiye bigabanuka tugenda tuyishyura, ikindi gikomeye ni uguha umurongo w’uko muzayishyura, niba ari amasezerano mugirana y’uko muzishyura cyangwa mukaganira n’abo mufitiye amadeni, icyo ni ikintu gikomeye mbere kitabagaho ariko ndakeka ko hafi ½ cyagiye cyishyurwa, ibindi tubiha umurungo.”
Amakuru dukesha ISIMBI, ikinyamakuru gikunze gutangaza amakuru acukumbuye ajyanye n’imikino hano mu Rwanda, avuga ko mu mafaranga yari asigaye kwishyurwa muri icyo gihe, hiyongereyeho imishahara y’abakinnyi, amafaranga yaguzwe bamwe mu bakinnyi bataraza gutangira akazi n’umwenda wa miliyoni 50 Frw iyi kipe imufitiye kuko ari ho yakoreraga umwiherero.
Bivugwa ko Rayon Sports iheruka guhemba mu kwezi kwa 5 aho abakinnyi, abatoza n’abandi bakozi bose ku kwezi bahembwa miliyoni zirengaho 50 Frw (gusa abakinnyi bose si ko bafite amasezerano y’amezi 12 hari n’abasinya umwaka w’imikino). Ikindi kandi ni uko hari abasinyiwe sheki zigomba kuba zishyuwe bitarenze uku kwezi kwa 9, iyo uteranyije ayo mafaranga agera kuri miliyoni 64. https://imirasiretv.com/umuhanzi-wumunyarwandakazi-yatangiye-gukurikiranwa-akekwaho-gukwirakwiza-amashusho-ye-yurukozasoni/
Uwayezu Jean Fidele bivugwa ko yeguye Rayon Sports yari ayoboye ifite umwenda wa miliyoni 400 Frw