Uwari ugiye kuba umudepite ukekwaho Jenoside agiye kwitaba urukiko

Musonera Germain wari ugiye kuba umudepite bikanga ku munota wa nyuma kubera gukekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, agiye kwitaba Urukiko rw’ibanze rwa Kiyumba kuri uyu wa 5 Nzeri 2024.

Mu mpera za Kanama nibwo Urwego rw’Ububugenzacyaha RIB rwatangaje ko dosiye ya Musonera Germain wari ubuze gato ngo abe umuvugizi wa rubanda, ariko hakamenyekana amakuru ko ashobora kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Musonera yatawe muri yombi kuwa 21 Kanama akekwaho icyaha cya Jenoside, akekwaho urupfu rw’umugabo witwa Kayihura Jean Marie Vianney wishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu byaha Musonera akekwaho nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry harimo ibyo akekwaho kuba yarakoreye mu cyahoze ari komini ya Nyabikenke, ubu ni mu murenge wa Kiyumba, aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo komini.

Inkuru Wasoma:  Nangaa yamaganye Leta ya RDC yita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda

Inkuru Wasoma:  Umusore bivugwa ko yari agiye kwiba ihene abaturage bamukubise kugeza apfuye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved