Ku wa 11 Kanama 2024, Kamashabi Eraste w’imyaka 63 y’amavuko wari Umuyobozi w’Umudugudu wa Mburabuturo mu Kagari ka Gitwe mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, yasanzwe ku muhanda munsi y’ikiraro yapfuye. https://imirasiretv.com/abarimu-bo-muri-congo-bateguje-leta-ko-bagiye-kwigaragambya/
Amakuru avuga ko ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabingo, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamashe. Ahagana saa Kumi n’Ebyiri n’Igice (6:30), nibwo umuturage witambukiraga yabonye nyakwigendera munsi y’ikiraro kirekire yapfuye, ahita abimenyesha ubuyobozi bw’umurenge.
Nyakwigendera Kamashabi Eraste yabonetse yapfuye nyuma y’aho yari yajyanye n’umugore we gusenga ku Isabato, bataha agasigara mu isantere y’ubucuruzi aho afite inzu z’ubucuruzi. Amakuru akomeza avuga ko nta muntu uzwi bari bafitanye amakimbirane. Ubuyobozi bw’Umurenge, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano DASSO bahise bajya aho byabereye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi w’umusigire, Karemera Innocent, yavuze ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru rupfu. yagize ati “Icyo twabonye ni uko nyakwigendera afite igikomere ku mutwe. Ntiharamenyekana niba yahanutse akagwamo, cyangwa niba ari abamwishe bakamutamo.”
Karemera yahumurije abaturage abasaba gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, gutangira amakuru ku gihe no kwirinda urwikekwe. Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. Asize umugore n’abana bane. https://imirasiretv.com/polisi-yataye-muri-yombi-umupolisi-wasinze-akajya-kwica-inka-zabaturage/