Mukamasabo Apolonie wari umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke yirukanwe ku nshingano ze kuri uyu wa 28 Kanama 2023 kubera imyitwarire ye idahwitse. Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na perezida wa Njyanama y’akarere ka Nyamasheke, Hategekimana Jules, uyu mwanzuro wafashwe na Njyanama.
Mukamasabo Apolonie yabaye umuyobozi w’akarere ka Nyamasheje muri 2019 asimbuye Kamali Aime Fabien wari umaze kwegura. Icyo gihe hirya no hino mu gihugu habaye inkundura y’aba Meya b’uturere bari barimo kwegura, haba amatora yo gusimbuza ya Meya yatangiriye ku rwego rw’umurenge kuwa 26 Nzeri 2019, ahi hatorwaga abajyanama bagomba guhagararira imirenge muri Njyanama z’uturere.
Aya matora yasize mu turere 30 twose tw’igihugu ab’igitsinagore babaye 10. Ntiharamenyekana impamvu nyirizina Mukamasabo Apolonie yirukanwe.
Si ubwa mbere muri uyu mwaka habayeho guseswa kwa Njyanama mu karere, kuko muri Kamena 2023 perezida wa repubulika yasheshe Njyanama y’akarere ka Rutsiro. Kuri uyu wa 28 Kanama 2023 kandi nibwo perezida Kagame yafashe umwanzuro wo kuvana ku nshingano uwari Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.