Mu gitondo cyo ku wa mbere, tariki ya 13 Ukwakira 2025, i Nairobi, habaye urupfu rutunguranye rw’umupolisi wo mu ishami rya General Service Unit (GSU) wacungaga umutekano ku ingoro ya Perezida.

 

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko uwo mupolisi yishwe n’umugabo witwaje icumu, ubwo yari ku burinzi hafi y’irembo rya D, ahinjirira abashyitsi bajya muri mu ngoro ya Perezida.

 

Uwo mugabo bivugwa ko afite imyaka 56, yaje yambaye nk’umutindi wo ku muhanda, afite isaho nini yahishemo icumu. Yaje kwihisha inyuma y’indabo, ategereza igihe abashinzwe umutekano bari bahugijwe n’imodoka yinjiraga, maze ahita asohoka vuba amutera icumu mu gituza.

 

 

Umupolisi yahise ajyanwa ku bitaro bya Kenyatta National Hospital, ariko yahageze yamaze gushiramo umwuka kubera amaraso menshi yari yatakaye.

 

Abandi bapolisi bari hafi aho bahise bafata uwo mugabo, batuma ashyikirizwa inzego z’iperereza. Mu magambo yabwiye polisi, yavuze ko “yoherejwe na Satani” kugira ngo agire icyo akora.

 

Iri sanganya ryabaye mu gihe Perezida William Ruto yari muri iyi ngoro, yitegura kujya mu ruzinduko i Konza City mu ntara ya Machakos. Inzego z’umutekano zahise zikaza umutekano ku marembo yose y’ingoro ya Perezida.

 

Byongeye kandi, iyi mpanuka yabaye nyuma y’amasaha make undi mupolisi wa GSU yiciwe muri hoteli iri hafi ya Mombasa Road, aho bivugwa ko yaguye mu ntoki z’umuturage nyuma yo gushwana.

 

Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane impamvu y’uyu mugabo n’icyamuteye gukora ubwo bugizi bwa nabi.