banner

Uwari Visi meya wa Rwamagana wafunganwe na Dubai yahagaritswe ku kazi

Nyirabihogo Jeanne d’Arc wari umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yahagariswe ku mirimo ye n’inama njyanama y’akarere. Ibi bibaye nyuma y’uko yari amaze igihe akurikiranwe muri dosiye ibarizwamo umushoramari Nsabimana Jean uzwi nka Dubai.

Nyuma y’inama idasanzwe yateranye kuri uyu wa 18 Nyakanga 2023, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga z’akarere ka Rwamagana basobanuye ko bashingiye ku itegeko no 065/2021 ryo kuwa 09/10/2021 rigenga akarere, mu ngingo yaryo ya 28, iteganya ko umujyanama ava mu mwanya we iyo atacyujuje impamvu zashingiweho kugira ngo abe umujyanama.

Inkuru Wasoma:  Inzu yafashwe n’inkongi y’umuriro irimo abana batatu umwe arapfa

Ingingo yaryo ya 1 niyo bashingiyeho ivuga ko inama njyanama ifite ububasha bwo guhagarika umujyanama witwaye nabo cyangwa utujuje inshingano ze. Jeanne d’Arc yari yaratorewe uyu mwanya kuwa 9 Ugushyingo 2022, ubwo hatorwaga komite nyobozi y’akarere.

Muri dosiye y’abakurikiranweho umudugudu wubatswe na Dubai wubatswe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuwa 20 Mata 2023 Nyirabihogo ari mu bayobozi batawe muri yombi icyo gihe, kuko uwo mudugudu wubakwa yari umuyobozi ushinzwe imyubakire mu karere ka Gasabo, gusa urukiko rubaha gufungwa iminsi 30 y’agateganyo barajuriye bararekurwa.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved